Umugabo wahoze ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR witwaga Rwigema Donatien yasanzwe mu bururiri buri mu nzu y’icyumba kimwe yari yararanyemo n’umugore utari uwe, yapfuye.
Ibyo byabereye mu Murenge wa Nyamata mu Kagari ka Kanazi mu Mudugudu wa Musagara, ku Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025 mu masaha y’igicamunsi.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
TV1 yatangaje ko nyakwigendera yari yageze muri urwo rugo ku wa Gatandatu ahasanze uwo mugore utabana n’umugabo ndetse bivugwa ko yari asanzwe aza kumureba bakararana.
Bigeze mu gitondo cyo ku Cyumweru ngo uwo mugore yagiye mu yindi mirimo ye y’ubushabitsi asiga undi mu bururi ariko agarutse asanga yapfuye.
Abaturanyi b’uwo mugore bavuga ko batazi icyishe uwo wahoze ari umuvugabutumwa kuko na bo bamenye iby’urupfu rwe uwo mugore agarutse abatabaza ababwira ko asanze uwo yasize mu nzu yapfuye.
Umwe yagize ati “Bari bararanye na pasiteri ariko ntawamenya ngo yazize iki. Uyu mugore duturanye yaraje abwira uwitwa Murungi Sonia ngo ngwino umfashe kuko nasize umuntu mu nzu nzi ko abyuka akagenda none ndi kumunyeganyeza nkabona ntanyeganyega.”
Abo baturanyi b’uwo mugore bashinja gukora uburaya bavuga ko uretse kuba nyakwigendera bataramenya icyamwishe ariko bidakwiye ko umuntu wari umuvugabutumwa apfa muri ubwo buryo yararanye n’undi mugore.
Undi ati “Kwitwa pasiteri biba ari ikintu gikomeye n’iyo waba waravuye mu murimo w’Imana ariko izina ntirikuvaho.”
Abo baturanyi kandi bavuze ko nyakwigendera yahoze ari umuvugabutumwa muri ADEPR ariko aza “kugwa” ndetse n’Itorero riramuhagarika bitewe n’imyitwarire itari iya gishumba ryamubonagaho. Ikindi ngo ni uko nyakwigendera ngo yari afite umugore basezeranye ariko baza gutandukana bapfa ko umwe atabyaraga.