Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Kayikwamba wa DR Congo amuzaniye ubutumwa budasanzwe buvuye kwa mucuti we

Minisitiri Kayikwamba wa DR Congo yakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Thérèse Kayikwamba w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo mu ngoro ya perezida iri mu Kiriri i Bujumbura.

Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko Kayikwamba, nk’intumwa idasanzwe, azanye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.

U Burundi bwohereje ingabo muri DR Congo gufasha ingabo za leta kurwanya inyeshyamba za M23, leta ya Kinshasa na ONU bivuga ko zifashwa n’u Rwanda.

U Burundi kandi busanganywe ingabo mu ntara ya Kivu y’Epfo zagiyeyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, irimo uwa RED-Tabara urwanya leta ya Gitega.

Ibiri mu butumwa bwazanywe na Minisitiri Kayikwamba ntibyatangajwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *