Kaboy yahagaritswe na TFF kubera iperereza bamushinja ko yaba ari umuhungu

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo umukinnyi w’Umunyarwandakazi Jeannine Mukandaysenga, uzwi cyane ku izina rya Kaboy, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku bijyanye n’imyirondoro y’igitsina cye.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bwa TFF nyuma y’uko amakipe amwe yo muri shampiyona y’abagore muri Tanzania, arimo Simba Queens, yandikiye iri shyirahamwe asaba ko hakorwa iperereza ryihariye kuri Kaboy, bavuga ko ashobora kuba atari umugore nk’uko ari we wiyandikishije, ahubwo ari umugabo.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Kaboy ni umwe mu bakinnyi bamaze kumenyekana cyane mu mupira w’amaguru w’abagore muri Tanzania, ndetse yagiye agaragara kenshi mu mikino itandukanye ya shampiyona no mu marushanwa atandukanye. Gusa icyizere ku myirondoro ye cyatangiye kujya mu majwi nyuma y’uko bamwe mu makipe bamuhuriye mu kibuga batangiye kwibaza byinshi ku buryo yitwara, by’umwihariko imiterere ye.

TFF yatangaje ko iki ari ikibazo gikomeye gikeneye gusobanurwa neza kandi mu mucyo, kugira ngo habeho kurengera ubunyamwuga ndetse n’uburenganzira bw’abakinnyi bose. Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwemeje ko Kaboy azakomeza kuba hanze y’ibibuga kugeza igihe dosiye ye izasozwa, hanatangazwa ibyemezo bifatika.

Kuri ubu, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania no mu Rwanda bari gukurikirana hafi iyi dosiye, cyane ko uyu mukinnyi akunzwe n’abafana batari bake. Hari n’abasaba ko iperereza ryakorwa mu buryo buboneye, hakajyanwa n’ibizamini byemewe n’amategeko kugira ngo ukuri kugaragare.

Ni inkuru ikomeje kuvugisha benshi, ikaba ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umupira w’abagore muri Tanzania no mu karere muri rusange, bitewe n’uko ishyirahamwe riri bushyire ahagaragara imyanzuro rizafata nyuma y’iperereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top