Yvann Martins, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniraga ikipe ya UD Oliveirense yo mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, yitabye Imana afite imyaka 19 azize impanuka y’imodoka.
Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri Portugal avuga ko iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo imodoka yari atwaye yahirimaga mu muhanda wa Tunnel do Covelo i Porto. Nubwo ubutabazi bwahageze vuba, Martins yitabye Imana bataramugeza kwa muganga.
Mu itangazo UD Oliveirense yasohoye kuri Instagram, yagize iti: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Yvann Martins, umukinnyi wacu wakiniraga ikipe y’abatarengeje imyaka 19, witabye Imana azize impanuka y’imodoka. Yari urubyiruko rufite ubupfura, umurava n’ubushuti, akaba yari inshuti nziza n’umukinnyi mwiza mu itsinda.”
Martins yari yarigaragaje ubwo yakinaga muri BSC Young Boys yo mu Busuwisi, aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 39. Yaje kwerekeza muri Portugal muri Kamena umwaka ushize, ariko ntiyigeze abona amahirwe yo gukina mu ikipe nkuru ya UD Oliveirense.