Police igize icyo itangaza kuri wa musore wafashwe amashusho ahanganye na Police – VIDEWO

Mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yagaragaza umusore wagerageje kurwanya inzego z’umutekano.

 

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Amakuru avuga ko uyu musore warwanyije inzego za Police yo mu muhanda ubwo bari bamuhagaritse bamubuza gukora amakosa.

 

Uyu musore ubwo yagendaga mu muhanda, agiye kwambuka umuhanda, umu Police yamuhagaritse ngo areke ibinyabiziga bibanze bitambuke kuko bitari mu gihe cyo kwa mbuka kw’abanyamuguru, gusa afunga umutwe bibangombwa ko hifashishwa izindi mbaraga.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati “Uwagaragaye mu mashusho yabuzwaga kwambuka muri “zebra crossing” mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi. Ikibazo kirimo gukurikiranwa mu rwego rwo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiriye. Turashimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza igikorwa cyari guteza impanuka. Murakoze”. Reba AMASHUSHO.

Abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga kandi bakomeza kuntenga cyane uyu muntu warwanyije inzego, banibaza impamvu uyu mu Police atakoresheje igikoresho cyo kwirwanaho kandi abyemerewe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top