Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Phanuel Kavita, yagarutse mu kibuga atora amacupa yari yanyanyagiye nyuma y’uko we na bagenzi be batsinzwe na Bénin.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira 2025, ni bwo kuri Stade Amahoro habereye umukino w’Umunsi wa Cyenda mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ni umukino utagendekeye neza Ikipe y’u Rwanda kuko yatsinzwe igitego 1-0, biyambura amahirwe yo kuba yakora amateka yo kuzakina IGikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.
Phanuel Kavita wabanje mu kibuga kuri uyu munsi, ni inshuro ya mbere yari agaragaye akinira imbere y’abafana mu Rwanda, dore ko kuva yatangira guhamagarwa imikino yose yayikiniye hanze indi ntahamagarwe kubera imvune.
Uyu mukinnyi wa Birmingham Legion yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yinjiye mu rwambariro ariko nyuma y’iminota mike arongera asubira mu kibuga, akizenguruka atoragura amacupa abandi bakinnyi banywereyemo amazi.
Nubwo ibi byatunguye abari basigaye muri Stade Amahoro, bikunze kubaho ku makipe atandukanye aho abakinnyi basukura stade nyuma y’imikino.









Amafoto: Umwari Sandrine & Kwizera Herve