Nyuma yo kumara amasaha abiri mu Nzove ategerejwe ko akoresha imyitozo y’ikipe ya Rayon Sports, umutoza Afahamia Lotfi hamwe n’umwungiriza we bahisemo kuva aho badakoresheje imyitozo. Amakuru yizewe aturuka muri iyi kipe avuga ko uyu mutoza ashobora gutandukana na Rayon Sports mu masaha ari imbere.
Biravugwa kandi ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze kugera ku nama yo gusimbuza Lotfi, aho bivugwa ko Yves Clément Arroga Atsentso, wahoze atoza ikipe ya Panthère du Nde yo muri Cameroun mu mwaka ushize, ari we ushobora kwerekeza muri Rayon Sports nk’umutoza mushya.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru akomeza avuga ko Afahamia Lotfi ashobora kugenda afatanyije n’umwungiriza we Lotfi Azuzi, mu gihe Aruna Feruzi ashobora gukomeza kuguma mu ikipe.
Kuri uyu wa Mbere, Afahamia Lotfi yageze mu Nzove nk’uko bisanzwe, ariko ntiyakoresheje imyitozo, ibintu byakomeje gutera urujijo mu bafana n’abakunzi b’iyi kipe. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku by’uku gutandukana, ariko amakuru menshi yemeza ko umusimbura wa Lotfi ashobora gutangazwa vuba.