Mu minsi ishize, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakunze kumvikana avuga ko hari intambara iri gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, akavuga ko u Rwanda rushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi, nubwo nta bimenyetso abitangira ndetse u Rwanda rukemeza ko hamaze iminsi hari ibiganiro bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko afite amakuru yizeye, agaragaza ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi rubinyujije mu mutwe wa RED Tabara usanzwe ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC.
Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda ruri kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara. Ariko twebwe tubabwira ko niba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo, natwe Kigali si kure duciye mu Kirundo.”
Si ubwa mbere Perezida Ndayishimiye yari avuze ku bijyanye n’intambara hagati y’ibihugu byombi kuko ubwo yari mu rusengero rwa Vision de Jésus-Christ, yashinje u Rwanda guteza akarere kose ibibazo.
Yagize ati “Erega ibyo barota ngo baratera u Burundi ni ibisazi, njye mbyumva nk’ibisanzwe. Numvise bavuga ngo ‘Urumva, IIngabo z’u Rwanda zirakomeye’. Uuuh! Iyo muba muzi nanjye ingabo mfite. Iyo baba bazi ingabo mfite. Bazimenye bate bataganira n’Imana ngo ibereke? U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka, burarinzwe.”
Ikidashidikanywaho ni uko Ingabo z’u Burundi zifatanyije na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa FDLR, mu kwica Abatutsi bo muri Congo, bazizwa ubwoko bwabo.
Umurongo w’u Rwanda ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR urazwi neza, ari nayo mpamvu bigoye kwiyumvisha impamvu hari ibihugu bishobora gushyigikira uwo mutwe, wamaze gutangaza ko wifuza gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, ukanakomeza umugambi wo gushyira mu bikorwa Jenoside.
Icyakora nubwo u Burundi bwahisemo kwifatanya n’uwo mutwe, mu minsi ishize humvikanye inkuru y’ibiganiro ku mpande zombi, bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo kiri hagati y’ibi bihugu.
Iby’ibi biganiro byari binaherutse kugarukwaho na Perezida Paul Kagame, wavuze ko hari icyizere cy’uko umubano wazahuka.
Abarundi n’Abanyarwanda turi bamwe
Mu mboni za Gatete Ruhumuliza, Umunyamategeko akaba n’Umushakashatsi, u Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bihuriye kuri byinshi birimo umuco n’amateka, aho yemeza ko u Burundi bwakomotse ku Rwanda.
Ati “Twebwe tuzi amateka ni natwe dufite inshingano zo kugandukira bagenzi bacu. Abarundi ni bene wacu, twebwe tuzi amateka, kandi twe twubahiriza amateka. Ntabwo dushobora gushingira ku byo Abarundi bikora, abariho, batazi amateka, ngo tumere nka bo, tugomba kubaruta.”
Yongeyeho ati “Abarundi bakomotse ku Banyarwanda, iriya ngoma y’u Burundi, Ntare Rushatsi, yari umwana w’umwami wo mu Rwanda. Ubundi abantu bavuga Rwanda-Urundi, ariko ubicuritse ugahera ku Burundi, bivuze ngo Urundi-Rwanda, ni bene wacu. Bavuga Rwanda-Urundi kugira ngo bayobye uburari, abantu batamenya icyo bishatse kuvuga, ariko ‘ru’ mu Burundi ni u Rwanda [baba bashatse kuvuga].”
Gatete ashimangira ko intambara hagati y’u Burundi n’u Rwanda, zakunze kuvamo ishyano gusa.
Ati “Bariya ni bene wacu, ntabwo dushobora kurwana, byarabaye ko twarwanaga, nta watsindaga, icyo twahakuraga ni ishyano gusa.”
Uyu munyamategeko ashimangira ko mu ntambara yabereye mu Kirundo hagati y’impande zombi, nta ruhande na rumwe rwigeze ruyungukiramo ko bose batakaje abantu benshi.
Ati “Bashobora kudutera, tukirwanaho, ariko ntabwo twakikora mu nda. Bariya ni bene wacu, ingoma y’u Burundi yavuye mu Rwanda. Byarabaye [kurwana]. Abanyarwanda n’Abarundi bahoraga barwana.”
“Rimwe, ahantu bita i Kirundo, abantu bararwanye haba ikirundo cy’abantu, ntabwo ari Abanyarwanda bari bicwe, nta n’ubwo ari Abarundi, bari bombi, ni imirwano itagira utsinda, ni bene umugabo umwe barwana.”
Gatete kandi avuga ko ibihugu byombi bigomba kubana neza, ati “Twe tubizi [amateka] dufite inshingano zo kubibitsa. Amaherezo tugomba kubana neza, kuko turi abantu bamwe, Abanyarwanda n’Abarundi. Ntabwo intambara nshobora kuyishyigikira.”