Duhitemo kubana nk’ Uburusia na Ukraine – Umunyamakuru Muramira Regis na Ishimwe Ricard bahuye imbonankubone nyuma y’igihe batumvikana – VIDEO

Nyuma y’igihe umunyamakuru Muramira Regis, ukorera kuri Fine FM mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire, n’Ishimwe Ricard, ukorera kuri SK FM mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga, batumvikana ndetse bagatizanya amagambo kuri za mikoro, bahisemo kwiyunga binyuze mu bwumvikane.

Aya makimbirane yari amaze igihe agaragara cyane mu biganiro byabo, aho buri wese yashimangiraga ibitekerezo bye ndetse rimwe na rimwe hakabaho guterana amagambo. Gusa, nyuma yo gusanga ko ubwumvikane ari bwo bwiza, aba bombi bafashe icyemezo cyo gushyira imbere amahoro.

Ishimwe Ricard yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko bahisemo inzira y’ubwiyunge, aho yagize ati:

IBIGANIRO BY’AMAHORO

TWARI DUFITE OPTION 3:

.Kubana nka Russia vs Ukraine 
.Kubana nka North Korea vs South Korea 
.Cyangwa tugahuzwa na RIB

DUHISEMO KO UBUVANDIMWE BUZA IMBERE

Aya magambo agaragaza ko nyuma yo gusesengura ibyiza n’ingaruka by’ukutumvikana kwabo, bahisemo gusiga inzika, bagashyira imbere umubano mwiza n’ubuvandimwe. Ibi ni urugero rwiza rugaragaza ko n’iyo abantu baba bafite ibitekerezo bitandukanye, guhitamo ibiganiro by’amahoro ari byo byubaka.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *