Umukinnyi ukiri muto wahawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye igeragezwa mu ikipe y’i Burayi yareze Cristiano Ronaldo

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga afasha na rutahizamu, Iradukunda Elie Tatou, wakiniraga Mukura Victory Sports, akomeje kugenda yigaragaza nk’umwe mu banyempano bakomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu musore w’imyaka 17 wari mu mwaka we wa kabiri muri iyi kipe y’i Huye, aho azwiho gufasha abataha izamu no gutanga imipira ivamo ibitego, bituma akurura amaso y’amakipe akomeye i Burayi.

Guhera tariki ya 9 Ukuboza 2024, Iradukunda arimo gukora igeragezwa mu ikipe ya Sporting Clube de Braga yo muri Portugal, ikina mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu. Iyi kipe ni imwe mu zikomeye muri Portugal, kandi izwiho kureberera abakinnyi bafite impano, nk’uko yabikoze kuri Cristiano Ronaldo, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose mu mateka y’umupira w’amaguru ku isi.

Uretse Sporting Clube de Braga, ikipe ya KRC Genk yo mu Bubiligi na yo iracyamwifuza, ndetse ibiganiro hagati yayo na Mukura VS birakomeje. Biteganyijwe ko igihe azaba yujuje imyaka 18 y’amavuko mu mpera za Shampiyona, ashobora gusinya amasezerano akomeye muri imwe muri izi kipe zikomeye z’i Burayi.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bemeza ko aya ari amahirwe akomeye kuri Iradukunda Elie Tatou, kandi ko ashobora kumufasha gukomeza guteza imbere impano ye no kuzamura urwego rw’imikinire ye ku rwego mpuzamahanga, agahesha ishema igihugu cye.

 

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *