Byagenze gute ngo Perezida wa Rayon Sports asabe umutoza Lotfi kwitsindisha! Hamenyekanye intandaro y’umwuka mubi uvugwa muri Gikundiro

Umujyanama w’Umutoza Afahmia Lotfi wahagaritswe na Rayon Sports, Habimana Hussein, yashyize hanzeintandaro y’urwango ruri hagati y’uyu mutoza na Perezida wayo, Twagirayezu Thaddée, rushingiye ku kuba ngo yaranze kwitsindishwa.

Rayon Sports iherutse gutangaza ko yahagaritse Lotfi n’umwungiriza we wa kabiri, Azouz Lotfi, kubera umusaruro muke, dore ko uyu mutoza yasezerewe na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup no muri Shampiyona amanota akaba yaramubanye iyanga.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Habimana yavuye imuzi intandaro y’ibibazo bya Lotfi na Twagirayezu, ahanini byatangiye mbere y’umukino wo kwishyura wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25.

Ni umukino wahurije Rayon Sports na Mukura VS kuri Stade Amahoro, ariko ujya kuba iyi kipe yo mu Karere ka Huye imaze igihe ihangara Gikundiro by’umwihariko muri shampiyona.

Mbere y’uko ukinwa kandi Rayon Sports yari yaramaze kumvikana na Lotfi kugira ngo azayibereye Umutoza Mukuru mu mwaka w’imikino wa 2025/26, ayifashe mu mikino nyafurika kuko yari yizeye kuzabona itike.

Nk’uko Habimana yabisobanuye, Perezida wa Rayon Sports yitwaje kuba yaramaze kumvikana n’umutoza, ngo amusaba kwitsindishwa kugira ngo yorohereze ikipe yari guhabwamo akazi kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Ati “Yarambwiye ngo duhurire Mundi Center sinzi ikintu cyari cyahabaye bakiriye Rayon Sports y’Abagore, arambwira ngo ‘njye ndumva mfite ubwoba, uriya mutoza amaze kudutsinda inshuro enye. Ni iki dukora?’”

“Icyo gihe byari byarangiye umutoza abizi ko azaza muri Rayon Sports. Noneho iriya ntsinzi yari kubafasha gusohoka, baramubwira bati ‘nonese uzaza utoze ikipe itazasohoka?’ Muha telefone ngo yivuganire n’umutoza.”

Lotfi yahise yanga uyu muyobozi mu buryo bugaragara, atangira kwibaza ku ikipe agiye kujyamo irimo abayobozi batekereza kuri maguyi mu mupira w’amaguru.

Habimana ati “Lotfi kumubwira iyo ngingo muba mucanye umubano ako kanya. Kuza muri Rayon Sports afite ibyo atumvikana na Perezida ubwabyo biragoye. Aho ni ho huririyeho ibindi, amugurira abakinnyi adashaka.”

“Umutoza yarebye imikino ya nyuma ya Shampiyona ya Rayon Sports, amwereka abakinnyi azasigarana n’abo ashaka, ariko aramubwira ngo ‘ni njye Perezida nzakuzanira abakinnyi nshaka nutsindwa nzakwirukana. Reka tujye kureba mu by’ukuri ni inde ufite ukuri, noneho tuzakiranurwa n’ababishinzwe.”

Muri iki kiganiro yagiranye na SK FM, Habimana yashimangiye ko we na Lotfi bagiye kurega Rayon Sports yananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano, ikazishyura byinshi birenze amafaranga y’amezi atatu y’imperekeza.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, ntaragira icyo atangaza ku byamuvuzweho bihabanye n’amategeko y’umupira w’amaguru.

Rayon Sports iri gutozwa n’Umurundi, Haruna Ferouz, iri kwitegura umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na Rutsiro FC, kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top