Hamenyekanye umubare wabahitanwe n’impanuka iteye ubwoba yabereye i Kamonyi aho imodoka yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka 5 icyarimwe ikazuca hejuru (AMAFOTO)

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze izindi modoka eshanu abantu babiri bagahita bitaba Imana, naho abandi 11 bagakomereka, barimo babiri bakomeretse bikomeye.

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, ibera mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, ahazwi santere ya Ruyenzi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje ko iyi kamyo ya Howo yari ipakiye umucanga, maze imanutse ahitwa i Gihara yerekeza ku Ruyenzi mu isantere igonga imodoka eshanu n’abantu 11 harimo babiri bahise bapfa.

CIP Kamanzi yakomeje avuga ko abakomeretse cyane babiri boherejwe ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), mu gihe abandi bajyanywe mu yandi mavuriro arimo irya La Frontire n’irya UB Caritas ndetse abandi bajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Gihara ngo bitabweho.

CIP Kamanzi kandi yagaragaje ko bikekwa ko impanuka yatewe n’ibibazo bya tekiniki byo kubura feri kwa Howo.

Ati “Kugeza ubu birakekwa ko impanuka yatewe no kubura feri kwa Howo. Umushoferi wari uyitwaye afungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Runda kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa ubutabera.”

CIP Kamanzi, yaboneyeho umwanya wo kwihanganisha imiryango yose yabuze ababo mu izina rya Polisi y’Igihugu, anifuriza abakomeretse bose gukira vuba.

Nyuma y’impanuka abantu bari bacitse ururondogoro

Uretse abapfuye n’imodoka zangiritse bikomeye

Impanuka ikimara kuba Polisi yahise ihagoboka

Kwamamaza

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top