Nyuma y’imyaka umunani yiga Kaminuza, Anita Pendo ari gusoza amasomo muri ‘Mount Kenya University’, aho yamuritse igitabo cy’ubushakashatsi yakoze.
Anita Pendo yavuze ko yatangiye kwiga Kaminuza atarabyara imfura ye mu 2017.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ati “Sindi buvuge igihe natangiriye kwiga ariko ni mbere y’uko mbyara imfura yanjye, mu gihe nari maze kubyara numva ngiye kwisuganya nkajya ku ishuri nagize ntya mba mbyaye undi. Haba hikubiseho kubarera n’ibindi.”
Anita Pendo yavuze ko mu 2023 yafashe icyemezo cyo gusubira ku ishuri asubukura amasomo.
Arangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na ‘Mass media and Communication’,
Arateganya gukomeza mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho yifuza kwiga ibijyanye n’imicungire y’iby’itangazamakuru, ‘Media management’.
Igitabo yamuritse ni ubushakashatsi yakoze ku buryo itangazamakuru by’umwihariko radiyo zigira uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.
Mu bushakashatsi bwe yasanze radiyo ari ingenzi mu iterambere ry’abahanzi kuko zibafasha kumenyekanisha ibihangano kuko ari igikoresho cyorohera buri wese wumva umuziki.
Anita Pendo yamenyekanye kuri RBA, ubu ni Umunyamakuru wa Kiss FM ndetse ni n’Umu-DJ n’umuyobozi w’ibitaramo bikomeye (MC).





