Mu mujyi wa Bujumbura, abantu bataramenyekana batwitse imodoka ifite ibirango by’u Rwanda RAH 139 U, yo mu bwoko Toyota Levin, mu gikorwa gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru aturuka ahabereye ibi byabaye avuga ko iyi modoka yahiye hafi y’ahantu hahurira abantu benshi, mbere y’uko abashinzwe umutekano bagera aho bakagerageza kuzimya umuriro. Abaturage benshi bari bahateraniye bareba uko umuriro uyirya, bamwe banayifotora.
Bamwe mu bayibonye bavuze ko bakeka ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’amagambo aherutse kuvugwa n’umushoramari w’Umunyarwanda Sadate Munyakazi, amagambo yafashwe nabi n’abaturage bamwe b’i Burundi.
Ku wa 12 Ukwakira 2025, ubwo Sadate yaganirizaga urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane ku buryo mu bihe biri imbere bazaba ari bo batanga akazi ku baturanyi babo, ati:“Tugomba gukora cyane ku buryo tuzaba abakire, ku buryo Abarundi baza gukora imihanda yacu, Abanyekongo bakaza gukora indi mirimo mito, kuko tuzaba twabasize cyane.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma bamwe mu baturanyi b’u Rwanda bayakira nabi bavuga ko arimo isesereza.
Kugeza ubu, inzego z’umutekano z’u Burundi zatangaje ko zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’impamvu y’iki gikorwa. Inzego z’u Rwanda zo ntiziragira icyo zitangaza ku byabaye.
Abasesenguzi bo mu karere basaba ko amagambo y’abayobozi n’abashoramari yakwitonderwa, kugira ngo atongera guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi.