Ibyari Prank byavuyemo ingumi n’imigeri! Icyamamare muri cinema Nyarwanda, Micky yahawe impano y’imodoka nyuma aza kumenya ko ari prank birangira ayimennye ibirahure ayigira nk’akayunguruzo (VIDIO)

Mu mashusho ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, umukinnyi wa filime nyarwanda Micky yagaragaye arakariye umugabo we Aga Promotor, nyuma yo kumumenyesha ko imodoka yamuhaye nk’impano yari ‘prank’.

Nk’uko bigaragara muri ayo mashusho, Aga Promotor yagaragaye azanye imodoka yo mu bwoko bwa V8 y’umukara, ayizanye yambaye ibipirizo n’amashusho yerekana ko ari nk’impano itunguranye yari agiye guha Micky. Mu gihe umugore yari agiye kuyinjiramo yishimye, Aga yahise amubwira ko yari amukoreye ‘prank’, ko atari impano nyayo.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Ibyo byahise bituma Micky arakara cyane, afata itafari akubita ku modoka, ikirahure cyayo kirameneka. Nyuma yaho habayeho gushyamirana hagati y’abo bombi, aho bigaragara ko Micky yanagize umujinya ukabije ku buryo yafashe icyuma agikubita ku modoka, abandi bantu bari aho bakagerageza kubatandukanya.

Ariko kandi, mu mashusho yagiye hanze hagaragaramo abafite amacamera (camera men) bari bari gufata ayo mashusho, bikaba byateye benshi gukeka ko ibyo byose byari igice cya filime cyangwa se ‘content’ yari iteguwe’ kugira ngo ishiremo umujinya no gukurura abafana ku mbuga nkoranyambaga.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibya sinema nyarwanda bavuga ko Micky na Aga Promotor basanzwe bakorana mu bikorwa by’amafilime no mu biganiro byo kuri YouTube, bityo bishoboka cyane ko ibyo byabaye byari igice cy’ishusho bari gukina, nubwo bamwe mu babibonye babifashe nk’ukuri.

Kugeza ubu, nta umwe muri aba bombi uragira icyo abivugaho ku mugaragaro, ariko amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakabifata nk’igikorwa gishushanya urukundo ruvanze n’amakimbirane hagati y’abashakanye, abandi bakavuga ko ari uburyo bwo gukurura abafana no kwamamaza filime nshya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top