Mu mujyi rwagati mu nyubako y’ahazwi nko muri Kazi ni Kazi kuri uyu waa gatandatu hapfiriye umugabo wazize urupfu rutunguranye.
Amakuru avuga ko ejo ku mugoroba, uyu mugabo witabye Imana yapafritse imodoka y’umweru ya Rava yinjira muri Kazi ni Kazi ahakorerwa ibikoresho bya electronic agiye gukoresha akamashine gakora juice zo murugo kazwo nka blender, ajya kugakoresha ku mugabo uzwi nka Rubangura ukorera aho muri Kazi ni Kazi.
Ubuwo yahageraga uyu mugabo yahuye n’umukarani hanze amusaba ko yamucungira imodoka ko aza kumugurira akantu. Ubwa nyakwigendera yakomeje mo imbere agana uwo Mugabo witwa Rubangura ngo amkkorer.
Haciyeho umwanya uyu mugabo ategereje ngo blender basoze kuyikora, telefone yari afite yarahamagawe.
Uyu mugabo yayitabye byihuse nko bamwe mu bari bari aho yabitangaje.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Uyu mugabo akimara kwitaba telefone yayikuye ku gutwi gusa ubona ko ari kwitsa imitima, ahita yikubita hasi, ubwo ntiyongera guhumeka umwuka w’abazima.
Ako kanyanya abari bari aho bahise bahamaza imbangukira gutabara, police ndetse na RIB.
Abaganga bamaze kuregera kuri uwo mugabo nibo batangaje ko yitabye Imana ndetse banavuga ko yari arwaye umutima ashobora kuba ariwo azize.
Kugeza ubu abantu baracyafite urujijo kuri uru rupfu ry’uyu mugabo bakomeza kwibaza inkuru mbi yaba yarabwiwe kuri telefone igatuma umutima umjfata agahita apfa.