Ndungutse Balthazar ni umusaza w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’igihugu. Avuga ko mu buzima bwe atigeze akora imibonano mpuzabitsina, nta mugore yigeze ndetse adateganya no kumushaka.
Mu kiganiro Ndungutse yagiranye na TV1 yavuze ko ubu buzima abayeho abushobozwa na Bikira Mariya nubwo atihaye Imana.
Ati “Ndi imanzi, iyi mpeta nambaye ni iya Bikira Mariya. Nasezeranye na Bikira Mariya ubudahemuka. Nta mugore nigeze.”
Abajijwe niba adateganya gushaka umugore, Ndungutse yavuze ko bitamushishikaje kuko atari igikorwa cy’ubucuruzi, yongeraho ati “Ntabwo nigeze nshaka umugore narabirahiriye.”
Yabajijwe niba atajya agira uko yigenza igihe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina, nawe ati “Reka reka […] inkumi ndazibona zincaho ariko rero ntabwo nigeze ngira icyifuzo cy’abagore.”
Umunyamakuru yamubajije niba adafite uburwayi butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina, undi abyamaganira kure.
Ndungutse ati “Ndi muzima, nonese ubwo urabona ndi umupfu? […] Abantu barabivuga ariko ntabwo ndi ikiremba, ndi muzima.”
Ndungutse Balthazar yavuze ko yavutse ari umwe ku buryo yasigaye mu mitungo y’iwabo, ari naho aba kugeza uyu munsi.