Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari guhindura rinete (amataratara) mu ruhame, bikaba byatangaje abatari bake.
Aya mashusho yafashwe ubwo Perezida Kagame yari mu birori bya UCI (Union Cycliste Internationale) biherutse kubera mu Rwanda. Mu gihe yari ahagaze hagati y’abagabo babiri barimo Perezida wa UCI, Kagame yabonetse akuramo rinete zibonerana maze yambara izindi zitabonerana, ibintu byahise bivugisha benshi.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Abari babireba bagarutse cyane ku buryo Perezida Kagame yagendanye rinete ebyiri izo yambara n’izindi zari mu mufuka w’ikote rye. Abantu benshi bavuze ko ari ikimenyetso cy’umuntu witeguye kandi uzi igihe cyo guhindura bitewe n’aho ari, mu gihe abandi babifashe nk’icyo bise “style ya Perezida Kagame”.
Nubwo byagaragaye nk’ibintu bisanzwe, amashusho ye yambura rinete imwe agasimbuza indi yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashima uko yitwara mu ruhame ndetse n’uburyo agaragaza umuco wo kwita ku isura ye buri gihe.