Umutoza w’amavubi Adel Amrouche ntaheruka guhembwa

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryemeje ko Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, amaze igihe adahembwa ariko ikibazo cye kizakemurwa muri iki cyumweru.

Amrouche wahawe akazi muri Werurwe uyu mwaka, ntiyahembwe umushahara wa Kanama na Nzeri mu gihe n’uku kwezi k’Ukwakira kuri kugana ku musozo.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo akaba na Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yabwiye IGIHE ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka ndetse Adel Amrouche yamenyeshejwe impamvu yatinze kubona amafaranga.

Ati “Ikibazo kirakemuka muri iki cyumweru kandi umutoza yamenyeshwaga buri kimwe mu nzira zo kugikemura. Si uko amafaranga yabuze cyangwa yayimwe, ahubwo hari ibyari bigikorwa. Arabizi ko amafaranga aribuyabone.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko itinda ry’amafaranga y’uyu mutoza rifite aho rihuriye n’impinduka zabaye mu buyobozi bwa FERWAFA, aho kuva mu mpera za Kanama hagiyeho Komite Nyobozi nshya n’Umunyamabanga Mukuru mushya [w’Agateganyo], kandi ari bwo bumusabira amafaranga muri Minisiteri ya Siporo.

Ku bijyanye no kuba uyu mutoza yakwirukanwa, nyuma y’uko afite umusaruro muke aho yatsinze umukino umwe mu mikino umunani yatoje kuva muri Werurwe, Mugisha Richard yavuze ko “Nta nama yo kumwirukana yabaye kuko ibintu byose biba hagendewe ku masezerano.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top