ITANGAZO: Impinduka muri ‘Coaching Staff’ ya Rayon Sports

Rayon Sports yakoze impinduka mu ikipe y’abatoza hagamijwe kunoza imikorere n’iterambere ry’amakipe yayo.

Claude Rwaka, wari umutoza mukuru wa Rayon Sports y’abagore, yagizwe umutoza wungirije wa Rayon Sports y’abagabo. Uyu mwanya si mushya kuri we kuko ubwo yaherukaga kuwugiraho, yafashije Gikundiro kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2023.

Fleury Iquel Rudasingwa yagizwe umutoza mukuru wa Rayon Sports y’abagore. Yageze muri Gikundiro mu mwaka wa 2024, avuye muri La Jeunesse FC, aho yari amaze kwerekana ubushobozi bwe mu gutoza.

Djamila Dushimimana, wari usanzwe ari Team Manager wa Rayon Sports y’abagore, yagizwe umutoza wungirije wa Rudasingwa. Afite impamyabumenyi yo gutoza ya CAF B-License, ikaba igaragaza ubumenyi buhagije mu by’umwuga w’ubutoza.

Izi mpinduka zizafasha Rayon Sports gukomeza gutsura ubunyamwuga no kugera ku ntego zayo mu marushanwa atandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *