Ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri YouTube, hakomeje kuvugwa inkuru y’urukundo rwa Uwanyana Assia n’umugabo w’umu-diaspora. Iyi nkuru ni yo igezweho muri iyi minsi, kuko yateje impaka nyinshi mu bantu batandukanye.
Uwanyana Assia yahoze ari umugore wa nyakwigendera Pastor Niyonshuti Theogen, wari uzwi nka Inzahuke. Bagiye mu mubano w’isezerano ariko mu mwaka wa 2023, uyu mukozi w’Imana yitabye Imana. Nyuma y’igihe, Assia yongeye kugaragaza amarangamutima akomeye ku wundi mugabo, witwa Hakuzimana Etienne uzwi nka Pastor Stiven, uba muri Amerika.
Mu majwi akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, Uwanyana Assia yumvikanye atanga imitoma kuri Etienne, agaragaza ko amukunda byimazeyo. Ibi byatumye abantu benshi batangazwa n’iyi nkuru, bamwe bayishima abandi bayinenga.
Ikindi cyakuruye impaka ni uko Etienne yamenyesheje Assia ko mu byumweru bibiri ari imbere azaza mu Rwanda gufata irembo. Iyi nkuru ikomeje kuvugwa cyane, aho bamwe bibaza uko bizagenda, mu gihe abandi bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye kuri urwo rukundo.