Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo kubona amafoto ya Vestine bahita bemeza ko atakibarizwa muri ADEPR (Amafoto)

Vestine wo mu itsinda Vestine na Dorcas Yashyize Hanze Amafoto Afite Imisatsi Isutse, Benshi Baratungurwa nyuma y’amashushu.

Umuririmbyi Vestine, uzwi mu itsinda Vestine na Dorcas, yatunguye benshi nyuma yo gushyira ku rubuga rwa Instagram amafoto agaragaza ko yasutse imisatsi. Ibi byatumye hibazwa byinshi, cyane ko asengera mu itorero ADEPR, rizwiho kutemera imisatsi isutswe ku bagore.

Bamwe mu bafana be bashimye iyi mpinduka, bavuga ko ari uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uko agaragara. Abandi bo bagaragaje impungenge, bavuga ko bidasanzwe ku muririmbyi wa Gospel wo muri ADEPR.

Kugeza ubu, Vestine ntiaragira icyo atangaza kuri iyi ngingo. Gusa, amafoto ye akomeje gukwirakwira, ndetse akaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *