Abaturage batuye mu gace gaherereye muriĀ Kenya, mu ntara ya Vihiga, baguye mu kantu nyuma yo kumenya inkuru itangaje cyane yāumusore wāimyaka 22 watwitse inzu yāababyeyi be nyuma yāuko banze kumugurira igikapu yari yabasabye.
Abaturage bavuze ko batumva ukuntu umuntu wāimyaka 22 yarakazwa no kwanga kumugurira igikapu kugeza aho atwika inzu.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Star ivuga ko, uyu musore yasabye se kumugurira igikapo maze se akabyanga amubwira ko atabona uko akigura ako kanya, ahubwo agomba gutegereza.
Nyamara uyu musore we yavugaga ko adafite umwanya wo gutegereza ahubwo ashaka icyo gikapu byihutirwa, ari nabyo baje gutuma arakara cyane kugeza aho atwitse inzu yabanagamo nāababyeyi be.
Umuriro watwitse ibintu byose byo munzu, ndetse umuryango usigara nta hantu ho kwikinga ubukonje ufite. Se yihebye yagize ati: “Nahuye n’amakuba akomeye, nyuma yuko inzu yanjye itwitswe n’umuhungu wanjye. Ndasaba ubufasha, kuko ntafite aho kwegeka umusaya bitewe nāuko ibintu byo munzu byose byashyanye nāinzu.ā
Yakomeje agira ati āInzu yange yahiye kubera umuhungu wange yashakaga igikapu byihutirwa nyamara nta bushobozi mfite bwo kukigura, kwanga gukora ibyo umwana ashaka byankururiye ingaruka.ā
Se kandi yongeyeho ko uyu musore yahise ahunga nyuma yāibyo yakoze. Ibi byose yabivugaga ari kumwe nāumugore we wari washenguwe nāagahinda ndetse asobanura uburyo umwana we yari yarakaye cyane igihe yatwikaga inzu, nyamara akaba atumva neza ukuntu igikapu gisanzwe cyantuma umuntu ata umutwe bigeze hariya.
Aba babyeyi ubu bakaba basaba guverinoma, nāabandi bagiraneza kubaha ubufasha kuko nta yandi makiriro bafite. Kugeza ubu uyu musore akaba atarafatwa, ndetse iperereza rikaba rigikomeje, kugira ngo hatangwe ubutabera.
Ibikorwa byo gutwika bigengwa nāingingo ya 332 yo mu gitabo cyāamategeko ahana ibyaha muri Kenya, isobanura ko gutwika nkana kandi bitemewe n’amategeko, birimo gutwika inyubako iyo ari yo yose, cyangwa ibindi bikorwa remezo, bihanishwa igihango cyāimyaka 14, aho gishobora no kugera ku gifungo cya burundu.