Umunyamakuru w’imikino Mucyo Antha Biganiro, wamenyekanye cyane mu kiganiro Munda Y’Isi cya Radio TV 10, yamaze gusezera ku mwuga w’itangazamakuru yari amazemo imyaka irenga 10. Yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro Urukiko rw’Imikino cyanyuraga kuri iyi radiyo.
Mu ijambo rye, Antha yavuze ko afashe icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru no gutangira umwuga wo gushakisha impano z’abakinnyi bato muri Afurika, akabafasha kugera ku makipe yo ku mugabane w’u Burayi. Ubu atuye muri Afurika y’Epfo, aho azibanda kuri uyu murimo mushya.
Yanongeyeho ko mu minsi iri imbere azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho azaba asanze umugore we n’abana babo bamazeyo amezi ane.
Iki cyemezo cye cyaje nyuma y’igihe atagaragara mu kiganiro Urukiko rw’Imikino, cyatumye benshi bibaza impamvu atakigaruka. Antha asize amateka akomeye mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakunzwe cyane kubera ubuhanga n’ubunararibonye yagaragazaga mu biganiro by’imikino.