Abanyeshuri 25 biga myri Green hills baraye muri gereza

Abanyeshuri 25 biga muri Green Hills International College yo mu ntara ya Gitega mu gihugu cy’u Burundi batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’imvururu zikomeye zabaye kuri iyi wa 22 Ukwakira 2025, zikangiza bikomeye ibikoresho by’ishuri.

Ahagana saa mbiri z’ijoro, bamwe mu banyeshuri batangiye gukora imyigaragambyo ikomeye, bangiza kamera ya videwo, televiziyo, ndetse bagerageza no gutwika ibiro by’ishuri bakoresheje essence bari binjije mu buryo butazwi.

FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS

 

 

Amashusho yafashwe agaragaza abanyeshuri bambaye masike ku maso nk’abafite umugambi wo guhisha imyirondoro yabo.

 

Amakuru aturuka imbere mu ishuri avuga ko iyo myigaragambyo yatewe n’uko ubuyobozi bwari bwafashe icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri bari barafashwe bafite ibiyobyabwenge by’urumogi ndetse n’abandi bashinjwaga kwangiza kamera z’umutekano.

 

Nestor Hakizimana, umuyobozi ushinzwe imyitwarire n’amacumbi muri iri shuri, yavuze ko “hari abanyeshuri bafashwe bafite ibiyobyabwenge, bamwe bakaba barirukanwe ariko abandi bakomeje guteza ibibazo.”

Yakomeje avuga ko essence n’ibiyobyabwenge byakoreshejwe mu myigaragambyo bishobora kuba byarinjijwe n’abanyeshuri ubwabo, abashyitsi, cyangwa bamwe mu bakozi b’ishuri, bamwe muri bo bakaba bamaze kwirukanwa.

Hakizimana yongeyeho ko “abazagaragara ko ari abere bazasubizwa mu ishuri,” ariko ashimangira ko abazahamwa n’ibyo byaha bazahanwa bikomeye kugira ngo habe isomo ku bandi.

Ubuyobozi bw’ishuri burasaba ababyeyi n’abarezi gufatanya mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwa buri wese mu byabaye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top