Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy, yatangaje ko Tokyo ukomoka ahitwa i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace ka Muzimu, muri Masisi.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Undi murwanyi ruharwa yafashwe, biba igihombo gikomeye kuri Kinshasa. Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uzwi nka Tokyo (izina rye nyakuri ni Yoweri ukomoka i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda) yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace kitwa Muzimu muri Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ingabo za M23 ziyobowe na Colonel Nsabimana Sam zeretse abaturage uriya murwanyi.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abanya-Masisi bumvikana bavuga ko Tokyo yari amaze kwica abantu benshi, ndetse hari abayumvikanamo bavuga ko bibaye byiza na we yakwicwa.
Visi-Guverineri Ngarambe asobanura Tokyo nk’umugabo warangwaga n’ubugome bukomeye, cyo kimwe n’abandi barimoJean-Marie wo mu mutwe wa Nyatura, Tiger na Ignace Dunia.
Yavuze ko Tokyo “yagize uruhare mu bikorwa biteye ubwoba nko gufata ku ngufu, ubwicanyi no gutwika ingo [z’Abatutsi] zitabarika”, ashimangira ko ifatwa rye ari “igihombo gikomeye ku buyobozi bwa FDLR”.
Nyuma yo gufata Tokyo, AFC/M23 yaburiye FDLR n’indi mitwe iri mu duce igenzura ko nta mahirwe igifite, ishimangira ko kurinda abaturage b’abasivile ari cyo kintu ishyize imbere kurusha ibindi.
