Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori byo gufata irembo mu Murenge wa Muhororo, ihitana abantu batatu, abandi benshi barakomereka, bikekwa ko iyi modoka yananiwe gukata ikorosi ikanabura feri.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2025, ubwo aba bantu yari itwaye bari bavuye ahazwi nko mu Byangabo mu Karere ka Musanze, bagiye gufata irembo mu muryango utuye mu Murenge wa Muhororo mu Karere ke Ngororero.
FT: RAYON SPORTS 4:1 SINGIDA BLACK STARS
Amakuru avuga ko ubwo iyi modoka yari igeze mu ikorosi riherereye mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Kabaya, ari bwo habaye iyi mpanuka, ubwo yataga umuhanda igahita igwa yiyubitse.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yatangaje ko bikekwa ko iyi mpanuka yatewe no kuba iriya modoka yabuze feri ubwo yari igeze muri iryo korosi, ikananirwa gukata.
Yavuze ko abantu babiri bahise bitaba Imana abandi 15 bagakomereka, ariko nyuma umwe mu bari bakomeretse na we yaje guhita yitaba Imana.
Yagize ati “Abagabo babiri bahise bitaba Imana, undi mugore yapfuye ageze mu nzira kuko bari bamujyanye mu Bitaro bya CHUK, yacikanye akiri ku Kabaya.”
Aba bitabye Imana, ni Emmanuel w’imyaka 55 na Jean Baptiste na we w’imyaka 55, mu gihe umugore wahasize ubuzima ari Françoise we w’imyaka 47, aho imirambo yabo yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabaya.
Uretse aba bitabye Imana kandi iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 15, barimo icyenda bahise bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri, mu gihe abandi batandatu bajyanywe ku Bitaro bya Kabaya byegereye aho iyi mpanuka yabereye.
Inzego zirimo Polisi y’u Rwanda zahise zigera ahabereye iyi mpanuka, kugira ngo hahite hatangira n’iperereza ryimbitse ry’icyateye iyi mpanuka.
