Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yakuriye inzira ku murima Munyakazi Sadate ushaka gushora miliyari ze 5Frw muri Murera ubundi akayigira akarika ke

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko iyi kipe itari igurishwa nk’ikigo cyigenga, ahubwo abashaka kuyishoramo bashobora kugura imigabane.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho uwahoze ayobora Rayon Sports, Munyakazi Sadate, agaragaje ubushake bwo kugura iyi kipe burundu agatanga miliyari 5 Frw. Sadate yari yatangaje ko azashora ayo mafaranga mu gihe cy’imyaka itatu, akanatanga ubufasha ku bafana ndetse no ku buyobozi bwa Gikundiro.

Nyamara, Perezida Twagirayezu yavuze ko Rayon Sports ari umuryango, utagurishwa nk’ikigo cy’ubucuruzi, ahubwo ushobora kwakira abashoramari bagura imigabane mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi mvugo isa n’iyashyize iherezo ku cyifuzo cya Munyakazi Sadate, usanzwe azwiho gushaka impinduka zifatika muri Rayon Sports. Rero, niba hari abashaka gushora imari muri iyi kipe, bazabikora binyuze mu migabane aho kugura ikipe nk’iyabo bwite.

Ese abafana ba Rayon Sports babibona bate? Ibi bizagira iyihe ngaruka ku hazaza ha Gikundiro?

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *