Ku mbuga nkoranyambaga ubu ntakindi kiri kuvugwa uretse bombori bombori hagati y’ubucuti bwa Pastor Mutesi na Assia Uwanyana wahoze ari umugore wa Nyakwigendera Pastor Theogene, ndetse n’umugabo bivugwa ko amaze iminsi mu rukundo na Assia ariwe Steven.
Amakuru akomeza kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko nyuma y’urupfu rwa Pastor Theogene, Assia inshuti ya hafi yasigaranye ari Pastor Mutesi, ndetse ko ariwe wari nka Nyina wo muri batisimu mu bintu bijyanye na Entertainment no kwisanga ku mihanda ya Entertainment.
Nyuma ubucuti bwabo uko bwakomeje kujya mbere, bivugwa ko uyu Pastor Mutesi yashakiye umusheri mugenzi we Assia, aribwo yaje kumuhuza n’umugabo witwa Steven, ibizwi nko gutanga pass mu mvugo z’ubu.
Assia na Steven baje kubyumva kimwe batangira gukundana ndetse umubano wabo ugera kure ku buryo bari baratangiye gupanga n’ibyo gufata irembo.
Gusa muri iyi minsi umubano waba bombi ndetse n’ubucuti bwa Assia na Pastor Mutesi ntibimeze neza bitewe n’uko amabanga yabo yose yashyizwe hanze mu buryo budasanzwe.
Ku mbuga nkoranyambaga hagiye hakwirakwira amajwi n’amashusho bya Assia na Steven, baterana imitoma, bashwana, ndetse banavuga ibitakagombye kuvugirwa ku karubanda.
Nyuma yuko ibi bigiye hanze, bivugwa ko batangiye kwitana bamwana ndetse Assia akaza kubwirwa amateka ya Steven agasanga yari umugabo utari umwizera.
Inshuti za Mutesi, iza Assia, abazi Steven n’abandi bazi abo bagore bombi, bavuga ko Pastor Mutesi yahemutse cyane gutanga Assia kwa Steven nka Pass kandi asanzwe azi imico ye, yewe bamwe badatinya no kuvuga ko ari umuhehesi.
Kuri ubu biravugwa ko Assia na Pastor Mutesi ubu batari gucana uwaka bitewe n’uko Assia yaje kumenya ko inshuti ye yizeraga ariyo yari iri kumuroha.