Ntabwo yapfuye; Alain Mukuralinda umuvugizi wa Guverinoma wungirije aracyari muzima

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, ‎Alain Mukuralinda, ari muri Coma kubera uburwayi bwa ‘Stroke’.

InyaRwanda dukesha iyi nkuru yahawe amakuru n’umwe mu barwaza ko Alain Mukuralinda “Ararembye bikomeye, ntabwo yitabye Imana”.

‎‎Ni nyuma y’amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana. Bikavugwa ko saa 16:30 zo kuri iyi tariki, umutima wa Alain Muku wahagaze, ariyo ntandaro y’ibika ry’urupfurwe rwe, gusa abaganga bakoze uko bashoboye n’Imana irabafasha umutima urongera uratera.

Mukuralinda ‎‎yagiye kwivuriza muri King Faisal kuwa Gatatu tariki 2 Mata 2025.

‎‎Stroke ni indwara iterwa n’ihagarara ry’amaraso atembera mu bwonko, bikaba bishobora guterwa no kuziba cyangwa guturika kw’udutsi two mu bwonko.

Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku buzima kuko ishobora gutera ubumuga cyangwa gupfa, bitewe n’uko ubwonko bukenera guhora bubona amaraso atanga umwuka wa ogisijeni n’intungamubiri.

‎‎Ubwoko bwa Stroke

‎1.Ischemic Stroke – Iyi ni yo ibaho cyane (ku kigero cya 87%). Iterwa no kuziba kw’udutsi dutwara amaraso mu bwonko bitewe n’udukovu (plaque) tuva ku binure cyangwa amaraso afashe.

‎2.Hemorrhagic Stroke – Iyi iterwa no guturika kw’udutsi two mu bwonko, bikaba bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa ibindi bibazo by’imitsi.

‎3.Transient Ischemic Attack (TIA) – Izwi nka mini-stroke, iba nk’ikarita y’imbuzi ko hari stroke ishobora kuza, kuko amaraso aba yahagaritse gutembera by’igihe gito ariko bigasubira mu buryo.

‎‎Ibimenyetso bya Stroke

‎Ibimenyetso bikunda kubaho byihuse kandi birimo:

‎•Guhungabana kw’igice kimwe cy’umubiri (ukuboko, ukuguru, cyangwa uruhande rw’ishusho)

‎•Kudashobora kuvuga neza cyangwa kumva ibyo abandi bavuga

‎•Kuribwa umutwe bikabije

‎•Kwangirika kw’icyerekezo (vision)

‎•Kugenda bigoranye

‎‎Gufata ingamba vuba ni ingenzi! Hifashishwa uburyo buzwi nka FAST:

‎•F (Face) – Uruhande rw’ishusho ruba rwatengutse

‎•A (Arm) – Ukuboko kumwe kuba kudashobora kuzamurwa

‎•S (Speech) – Imvugo iba idasobanutse

‎•T (Time) – Ni ngombwa gutabaza vuba

‎‎Icyo wakora mu kwirinda Stroke

‎•Kugabanya umuvuduko w’amaraso

‎•Kurya indyo yuzuye kandi ifite ibinure bike

‎•Kugira imyitozo ngororamubiri ihagije

‎•Kureka itabi n’inzoga nyinshi

‎•Kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku barwaye diyabete

‎‎Stroke ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ivuwe hakiri kare. Iyo ukoze impinduka mu buzima bwawe, uba wagabanyije cyane ibyago byo kuyirwara.

, ari muri Coma kubera uburwayi bwa ‘Stroke’.

InyaRwanda dukesha iyi nkuru yahawe amakuru n’umwe mu barwaza ko Alain Mukuralinda “Ararembye bikomeye, ntabwo yitabye Imana”.

‎‎Ni nyuma y’amakuru yacicikanye mu ijoro ryo Kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, avuga ko yitabye Imana.

Amakuru Ava ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal ngo nta murambo wa Alain bafite , uhari arahumeka gusa ngo ararembye .

Biravugwa ko saa 16:30 zo kuri uyu wa kane tariki 3 Mata 2025 umutima we wahagaze, ari nayo ntandaro y’ibika ry’urupfurwe, gusa ngo abaganga bakoze uko bashoboye n’Imana irabafasha umutima urongera uratera.

Mukuralinda ‎‎yagiye kwivuriza muri King Faisal kuwa Gatatu tariki 2 Mata 2025.

‎‎Stroke ni indwara iterwa n’ihagarara ry’amaraso atembera mu bwonko, bikaba bishobora guterwa no kuziba cyangwa guturika kw’udutsi two mu bwonko.

Iyi ndwara igira ingaruka zikomeye ku buzima kuko ishobora gutera ubumuga cyangwa gupfa, bitewe n’uko ubwonko bukenera guhora bubona amaraso atanga umwuka wa ogisijeni n’intungamubiri.

‎‎Ubwoko bwa Stroke

‎1.Ischemic Stroke – Iyi ni yo ibaho cyane (ku kigero cya 87%). Iterwa no kuziba kw’udutsi dutwara amaraso mu bwonko bitewe n’udukovu (plaque) tuva ku binure cyangwa amaraso afashe.

‎2.Hemorrhagic Stroke – Iyi iterwa no guturika kw’udutsi two mu bwonko, bikaba bishobora guterwa n’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyangwa ibindi bibazo by’imitsi.

‎3.Transient Ischemic Attack (TIA) – Izwi nka mini-stroke, iba nk’ikarita y’imbuzi ko hari stroke ishobora kuza, kuko amaraso aba yahagaritse gutembera by’igihe gito ariko bigasubira mu buryo.

‎‎Ibimenyetso bya Stroke

‎Ibimenyetso bikunda kubaho byihuse kandi birimo:

‎•Guhungabana kw’igice kimwe cy’umubiri (ukuboko, ukuguru, cyangwa uruhande rw’ishusho)

‎•Kudashobora kuvuga neza cyangwa kumva ibyo abandi bavuga

‎•Kuribwa umutwe bikabije

‎•Kwangirika kw’icyerekezo (vision)

‎•Kugenda bigoranye

‎‎Gufata ingamba vuba ni ingenzi! Hifashishwa uburyo buzwi nka FAST:

‎•F (Face) – Uruhande rw’ishusho ruba rwatengutse

‎•A (Arm) – Ukuboko kumwe kuba kudashobora kuzamurwa

‎•S (Speech) – Imvugo iba idasobanutse

‎•T (Time) – Ni ngombwa gutabaza vuba

‎‎Icyo wakora mu kwirinda Stroke

‎•Kugabanya umuvuduko w’amaraso

‎•Kurya indyo yuzuye kandi ifite ibinure bike

‎•Kugira imyitozo ngororamubiri ihagije

‎•Kureka itabi n’inzoga nyinshi

‎•Kugenzura isukari mu maraso, cyane cyane ku barwaye diyabete

‎‎Stroke ni indwara ishobora kwirindwa no kuvurwa neza iyo ivuwe hakiri kare. Iyo ukoze impinduka mu buzima bwawe, uba wagabanyije cyane ibyago byo kuyirwara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *