Muhire Kevin wari kapiteni wa Rayon Sports yamaze gutanga ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ayirega kutamwishyura umwenda w’amezi abiri ayibereyemo n’amafaranga yasigaye mu igurwa rye.
Umwaka w’imikino wa 2024/25 urangiye, ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye na Rayon Sports yerekeza muri Jamus SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Sudani y’Epfo.
Nubwo yatandukanye na Rayon Sports, ariko yayivuyemo harimo ubwumvikane buke hagati ye n’ubuyobozi bwayo kuko yabushinjaga kugira uruhare mu gutuma itakaza Igikombe cya Shampiyona.
Usibye gutakaza icyizere kw’abayobozi, bari banahanganye n’ibibazo birimo iby’imishahara ndetse n’amafaranga yasigaye ku bakinnyi bamwe na bamwe yaguze mu bihe bitandukanye.
Mu bari baberewemo umwenda harimo na Muhire Kevin utarishyuwe amezi abiri ndetse ntahabwe amafaranga yuzuye ubwo yongeraga amasezerano.
Kugeza ubu yamaze kurega iyi kipe muri FERWAFA nk’uko byatangajwe na Radio/TV10 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nyakanga 2025.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yageze muri Rayon Sports ku nshuro ya mbere mu 2015, ayikinira mu bihe bitandukanye.