Hari igihe umuntu agusaba ko mukundana, nyamara wowe ukabona bidashoboka. Nubwo ushobora kuba utamukunda cyangwa utiteguye, si byiza kumubabaza.
Inararibonye mu myitwarire zigaragaza ko ari ngombwa kumubwiza ukuri ariko mu buryo bwubaha.
Ubanza gushimira uwo muntu ku bw’urukundo akugiriye, hanyuma ukamusobanurira impamvu bidashoboka, nko kuba ufite undi cyangwa utiteguye gukundana.
Ni byiza kubimubwira ahantu hatuje, utamukojeje isoni kandi ukamwubaha mu byo umubwira. Ibi bituma atababazwa cyane kandi akumva ko wubaha amarangamutima ye.
Kubwiza umuntu ukuri mu rukundo ni inzira nziza yo kubaha ibyiyumvo bye no kumurinda akababaro k’ejo hazaza.