Rutahizamu w’umunyarwanda, Ndayishimiye Barthazar yatsinze ibitego bibiri afasha Bayern Munich kubona intsinzi igoye

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukiri muto, Barthazar Ndayishimiye, yigaragaje bikomeye mu Budage aho yatsindiye ikipe ya Bayern Munich Global Academy ibitego bibiri mu mukino w’ishiraniro batsinzemo FC Memmingen U17 ibitego 4-3, mu irushanwa ry’abato ribera i Munich.

Ni umukino watangiye ugaragaza uburyo Bayern ishaka intsinzi, ubwo Jason Burney yafunguraga izamu hakiri kare. Ndayishimiye yaje kubyutsa ibyishimo mu bafana b’iyi kipe atsinda ibitego bibiri byahesheje ikipe ye amanota atatu y’ingenzi.

Mu bakinnyi b’abanyarwanda batangiye uyu mukino, harimo Ndayishimiye na David Okoce, mu gihe Nelson Irumva we yari ku ntebe y’abasimbura.

Aba bakinnyi uko ari batatu, bakomeje kwigaragaza neza nyuma yo kwinjira muri Bayern Munich Global Academy muri Nzeri 2024, bavuye muri Bayern Munich Rwanda Academy aho batsinze igeragezwa ryabereye i Kigali.

Intambwe bateye igaragaza isura nshya y’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho urubyiruko rw’abahanga rugenda rubona amahirwe ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *