Igitekerezo cy’uwitwa The Keza ku mbuga nkoranyambaga gikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi, nyuma yo kwibaza impamvu nta mu-Rasta yari yumva avuga ku bapasiteri, kuri ba ‘apôtres’ n’intama zabo, ariko abo banyamadini bagahora bibasira ‘aba-Rasta’ yise abanyamahoro bakabacira urubanza cyane cyane bavuga ku misatsi yabo.
The Keza yibajije ibi mu gihe hari inkubiri y’amagambo ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakije umuriro ku Muyobozi w’Itorero Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, uherutse gutangaza ko abasore bafite ‘dreads’ batemerewe kujya kuririmba muri Zion Temple , avuga ko abo ari abayoke b’Idini rya Rastafari yise irya Satani.
Ayo magambo ya Apôtre Dr Paul Gitwaza yasamiwe hejuru na benshi atangwaho ibitekerezo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ibyatumye na The Keza yibaza impamvu abanyamadini bibasira Aba-Rasta kandi bo batajya babavugaho.
Hari uwitwa Ntwali Lionel wasubije The Keza ko Bibiliya itandukira cyane, ibituma bamwe mu banyamadini usanga aho kubwiriza urukundo babwiriza inzangano gusa. Naho uwiyise ‘Pionner’ kuri X we yavuze ko nta na rimwe ushobora kugaragara neza ari uko wasebeje abandi, yongeraho ko bamwe mu banyamadini barananiwe kugaragaza ukuri kwabo none bakaba bagerageza kugaragaza ko abandi ari babi, abigaragaza nk’ikimwaro kuri bo.