Ikibazo cy’ubusatirizi muri APR FC cyaba gikemutse! Nyamukandagiramukibuga irashaka kwibikaho rutahuzamu umaze iminsi afasha ikipe y’igihugu Amavubi kwitwara neza muri usanzwe ukinira ikipe yo muri USA

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, uherutse gutandukana n’ikipe ya One Knoxville Tennessee yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biravugwa ko ari mu biganiro na APR FC kugira ngo yongere kuyikinira.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi y’uyu mukinnyi yemeza ko ibiganiro biri mu nzira nziza, kandi hari amahirwe ko ashobora gusubira muri APR FC, ikipe yavuyeho mbere yo kwerekeza muri Amerika.

Nshuti Innocent azwiho kuba umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu gutsinda ibitego no gutanga imipira y’ingenzi. Gusubira muri APR FC byaba ari inyungu kuri impande zombi, cyane ko iyi kipe ikomeje gushaka kongera imbaraga mu rwego rwo guhatanira ibikombe mu marushanwa yo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo nta cyemezo cya nyuma kiratangazwa n’ubuyobozi bwa APR FC cyangwa uruhande rwa Nshuti Innocent, abakurikiranira hafi ibya ruhago nyarwanda bemeza ko ibiganiro bishobora kurangira neza mu minsi ya vuba.

Turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru ngo tumenye aho ibiganiro bizasorezwa, niba koko Nshuti Innocent azagaruka muri APR FC cyangwa niba hari indi kipe yamwifuza.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *