Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko École Belge de Kigali izaba itemerewe gukomeza gukoresha integanyanyigisho y’u Bubiligi guhera muri Nzeri 2025. Ibi biri mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Joseph NSENGIMANA, ku wa 8 Mata 2025, ryoherejwe ku bayobozi b’ababyeyi b’abanyeshuri biga muri iryo shuri n’ubuyobozi bwaryo.
Iri tangazo rihuriye n’icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda ku wa 17 Werurwe 2025 cyo gusesa umubano wa dipolomasi n’Ubwami bw’u Bubiligi, ndetse n’irindi tangazo ry’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere (RGB) ryo ku wa 27 Werurwe 2025, ryabujije imiryango itari iya Leta ifitanye isano n’Ububiligi gukomeza gukorera mu Rwanda.
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko kubera ibyo byemezo, École Belge de Kigali idashobora gukomeza gukoresha integanyanyigisho ya Leta y’u Bubiligi, nk’uko bisanzwe bikorwa, ndetse yasabye ubuyobozi bw’iryo shuri gutangira gutegura uburyo rizakoresha indi nteganyanyigisho izemerwa n’u Rwanda, mu mwaka w’amashuri wa 2025–2026.
Minisitiri NSENGIMANA yijeje ubufasha ubwo ari bwo bwose Minisiteri ishobora gutanga muri iki gihe cy’inzibacyuho.