Umugore witwa Mutesi Joline yishe umwana we ubwo yamenyaga ko Papa we agiye gupimisha ADN Test ze.
Mu gihugu cya Uganda inkuru y’umugore wishe umwana we w’umuhungu bitewe nuko atashaka ko ise amupimishiriza ADN test, ikomeje kubabaza benshi.
Ubusanzwe uyu mugore witwa Mutesi Joline ni umubyeyi w’Abana 5, akaba yarashakenye n’umugabo we Chris Rugari, mu gihe urugendo rwabo rw’urukundo rwatangiye mu mwaka wa 2013, umwana wabo w’imfura afite imyaka 14 y’Amavuko.
Amakimbirane muri uyu muryango yatangiye mu mwaka wa 2023, ubwo Umugabo umwe yahamagaye Chris Rugari amubwira ko ashaka umwana we akamukura muri uwo muryango, gusa Rugari yatekereje ko ari bimwe by’Abantu baba bashaka kubasenyera.
Gusa nyuma Uyu mugabo yaje kongera guhamagara abwira Rugari ko ashaka umwana we, Rugari nawe icyo gihe yabiganirije umugore we, amubwira ko hari umugabo uhora amubwira ko yabyaranye nawe(Mutesi), bityo ko ashaka umwana we, ariko Mutesi yaramutsembeye amubwira ko ari bimwe by’abantu baba bashaka gusenya ingo z’abantu.
Gusa Rugari yakomeje kugira amakengo , inzira yonyine yo gushira impungenge, yari inzira yo gupimisha ibizamini bya ADN ngo arebe koko niba abo bana batanu ari abe.
Uyu mugabo yigiriye inama yo gupimisha ADN y’Abana batatu muri batanu, gusa yaje gutungurwa no gusanga umwana umwe mukuru ariwe wenyine yabyaye. Agahinda karamwishe cyane kuko yari asanzwe akunda abo bana cyane.
Kuva ubwo intonganya murugo zaratangiye ndetse Umwana wabo mukuru w’umuhungu atangira kwanga Nyina cyane, ari nabwo baje gutandukana , Ise ashaka kujyana umwana mukuru hamwe n’umwana muto w’imyaka 2 n’igice bari bafite, ariko umugore aramutsembera amubwira ko adashobora kumuha umwana we muto.
Amakuru akomeza avuga ko ubwo umugabo yari agiye kwaka gatanya mu rukiko, urukiko rwategetse ko hagomba gukorwa ibizamini bya ADN kuri abo bana batanu bose, Mu cyumweru gishize nibwo inzobere zagiye mu rugo rwabo zifata ibipimo byo gufatiraho ibizami.
Mu ijoro bafatiyeho ibyo bipimo, umugore yajyanye n’umwana we kwa muganga ababwira ko umwana yahanutse hejuru ku nyubako yo mu rugo akibubita hasi, gusa uwo munsi muganga yaramupimye amubwira ko umwana ameze neza ahantu hose, ariko asaba ko yanyuzwa mu cyuma.
Joline yahise afata umwana amusubiza mu rugo, ku munsi ukurikiyeho , mu gitondo yamugaruye kwa muganga (hamwe yari yamujyanye), abwira muganga ko umwana akomeje kumererwa nabi, yewe ko bishobora no kumuviramo urupfu.
Joline yahamagaye abantu be bahafi, harimo n’uwo mugabo we, Rugari, yababwiye ko umwana yahanutse hejuru ku nzu anyuze mu idirishya akikubita hasi, ndetse benshi babanje kwizera inkuru ya Mutesi Joline.
Uyu mwana w’umuhungu yakomeje kumererwa nabi kugeza aho ashizemo yitabiye Imana. Gusa inshuti z’umuryango zabagiriye inama yo kuba baretse kwizera ibyo uyu mugore avuga kugeza igihe police isoreza isuzuma ikamenya ikintu cya nyacyo cyateye uru rupfu.
Police yo muri Uganda yaje gutwara umurambo ijya kuwukoreraho isuzuma, umwana basanga nta mvune n’imwe umubiri we ufite. Ubwo Police yahise ifunga uyu mugore ndetse n’umukozi we wo mu rugo. Police ubwo yageraga kuri teri , basanze idirishya umugore avuga ko umwana yahanutsemo rifunze neza, nta nikirahure cyamenetse, ndetse umwana atari kubasha kurifungura, ibyo byatumye case y’uwo mugore ikomeza kuba nini.
Mu iperereza, Police yabajije uwo mukozi wo murugo, avuga ko umwana yaguye ari mu ruganiro ndetse ko we nta ruhare yabigizemo yewe ko ntanicyo yari afite cyo gukoraa.
Police yakomeje iperereza ngo imenye icyateye uru rupfu, isanga umwana yapfuye azize kubura umwuka mu bihaha, bisa nkaho yahejejwe umwuka, ndetse basanga mu gifu cye nta kintu kirimo bisa nkaho yari amaze iminsi atarya atananywa.
Police nyuma yibi byose Police yanzuye ko Mutesi Joline afungwa ndetse mbere yo gushyingura uwo mwana habanza gupimwa DNA test kugirango bamenye niba uwo mwana ari uwa Rugari Chris, ndetse ibisubizo biza byemeza ko ari uwe.
Rugari Chris mu bana batanu asanga babiri aribo be ndetse nundi wa gatatu atarapimisha. Ubwo police yasozaga iperereza, Rugari yagiye gushyingura umwana mu irimbi rya Kabale naho umugore arafungwa ndetse biteganyijwe ko azitaba urukiko vuba aha.
A notice for divorce that cost a life of an innocent soul.
Mutesi Joline is a mother of five children, and her oldest child is 14. She has been married to Chris Rugari, and their love life started around 2013. Rugari is a diplomat, and he is more often out of the country. pic.twitter.com/sN5tM5t9DO
— Sudhir Byaruhanga (@Sudhirntv) April 8, 2025