Derby y’amarozi: Uko umuganga wa Luvumbu yishyuwe miliyoni 7 Frw ngo aburizemo ibitego bya APR

Mu minsi ishize nagiranye ikiganiro na Mvukiyehe Juvénal ku bijyanye n’amarozi mu mupira w’u Rwanda. Uyu muyobozi wahoze muri Kiyovu Sports yatangaje ko abakinnyi bo mu Rwanda bizera bikabije amarozi ku buryo utabibakoreye bapfa mu mutwe. Ari na yo mpamvu abayobozi rimwe na rimwe bahitamo kubibakorera.

 

Derby ya Kigali ihuza Rayon Sports na APR FC, ni umukino uba wakaniwe cyane nk’uko imipira yo Munsi y’Ubutayu bwa Afurika iba iteguwe. Ni henshi uzumva imyemerere irenze ukwemera bigoye gusobanura ariko byoroshye gusobanukirwa uramutse warigeze kubyumvaho.

 

Mbere y’umunsi ngo Derby [ya Rayon Sports na APR] ikinwe, nerekeje muri Stade Amahoro njyanywe no kureba aho imyiteguro y’uyu mukino w’amateka yari igeze. Ubwo nageraga kuri iyi nyubako iteye amabengeza muri Kigali, nahuye n’umufana warimo yiyamira ko Gahakwa (izina ryahinduwe) ngo byose amaze kubirangiza ikibuga yagiteguye.

Nikanzemo ariko ndakomeza ndagenda, ubwo nageragamo imbere, nasanzemo bamwe mu nshuti zanjye na bo bunze mu ry’umufana twari duhuye, bemeza ko “umutaramu” yabisoje, ko umuganga yemeje ko Murera itahukana intsinzi ya 2-0 kandi ko byose byakozwe.

 

Utamenyereye iby’iyo mihanda byakugora kubisobanukirwa ariko nanjye nahise mbyumva byihuse. Nubwo ntemera iby’amarozi, gusa icyizere ababivugaga babitangazanyaga cyatumye nikanga. Nagiye ku ruhande mpamagara umwe mu banyamakuru nzi mubarira iryo numvise. Na we ati byihorere ibyo Nyamukandagira [APR] iri gutegura birenze ibyo wumvise. Ibyo byatumye nkurikirana byose.

Mu makuru nabonye, ni uko ku wa Gatanu mu gitondo, Ikipe ya Rayon Sports binyuze mu bakinnyi bayo n’abayiba hafi bari bateranyije amafaranga ari hafi ya miliyoni 4 Frw yo kwishyura “Muganga” wari wabijeje intsinzi kuri Derby y’ibitego 2-0.

 

Ku rundi ruhande, ababa hafi ya APR FC na bo bari bateguye abaganga babo babiri, bongeraho n’umwe mu baganga b’umwe mu bakinnyi bakomeye ba Rayon Sports, aho na bo byarangiye bijejwe ko ikipe yabo iri bubone ibitego 2-0.

 

Ubwo amasaha yagendaga yicuma, inkuru yaje gutaha mu mwiherero wa Rayon Sports ko bitagikunze ko babona intsinzi, ndetse twagiye kuva kuri Stade Amahoro nimugoroba amakuru yamaze kumenyekana ko APR FC yabigaranzuye, ko intsinzi iri butahanwe n’ikipe yambara umukara n’umweru.

“Operasiyo” yatangiye guhera saa Mbiri z’ijoro, abakinnyi b’ingenzi ba Gikundiro bakora akanama bavugana ku ishyano ryabagwiriye. Uretse kwibwa umuganga umwe mu bo bizeraga, harimo no kuvuga ko abasigaye bababwiye ko intsinzi yagiye bayireba. Byasabaga izindi mbaraga nshya.

 

Nyuma yo gushakisha hose bikanga, baje kwibuka izina Luvumbu Héritier, umukinnyi utarigeze atakaza Derby n’imwe ubwo yasubiraga muri Rayon Sports. Yahamagawe saa Tatu z’ijoro, abemerera umuganga yizeye “ariko uhenze”. Amadolari 5000 yagombaga kuboneka muri iryo joro ngo intsinzi igaruke mu Nzove.

 

Amafaranga yaroherejwe, umuganga ajya ku miti arara akora, kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo ni bwo inzuzi zeze ko ibitego bibiri bizimiye, ariko ko intsinzi yo bigoye ko yaboneka kuko abaganga bandi bakaniye, abizeza ko igihari nta gitego kizinjira mu izamu ryabo. Benshi bariruhukije bajya kubyuka kuko amasaha yo kuryama yo yari yashize.

 

Bwarakeye, amasaha aricuma, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ziragera, abafana baritabira, bwa mbere mu mateka biteze umukino mwiza nyamara filime yawo yaraye irangiriye mu Kivu.

Ubusa ku busa ni uko Derby yasojwe, birangira ababigizemo uruhare bivuga imyato z’aho byapfiriye, abandi bakubita agatoki ku kandi bati ’umbeshye irya none’ ari na ko bimyiza imoso nka cya kindi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *