Inkuru ibabaje ya Nishimwe! Yiciwe abavandimwe, arasambanywa yanduzwa Sida

Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yakoranywe ubugome ndengakamere, bikajyana n’uko yamaze igihe kirekire itegurwa.

Ibi binagarukwaho na Consolée Nishimwe wari ufite imyaka 14 mu 1994, agafatwa ku ngufu ndetse akanduzwa Virusi Itera Sida.

Uyu mwanditsi w’ibitabo yabigarutseho mu gitabo yanditse acyita “Tested to The Limit: A Genocide Survivor’s Story of Pain, Resilience and Hope.”

Ni igitabo kigaruka ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arimo n’uburyo yafashwe ku ngufu akanduzwa Sida ku myaka 14 yari afite icyo gihe, abavandimwe be bakicwa.

Muri bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa Nishimwe wahungiye mu gace k’Abayisilamu bashaka ubuhungiro, ariko ku wa 15 Mata 1994, se na nyirasenge baricwa.

Ibyago byakomeje kwiyongera kuko hashize icyumweru, abavandimwe be batatu, barimo Bon-Fils Abimana wari ufite amezi 16, Pascal Muvara wari ufite imyaka irindwi na Philbert Nkusi w’imyaka icyenda na bo bishwe.

Nyuma yo kurimbura abo mu muryango we, nyirakuru, sekuru bo kwa Se wa Nishimwe na nyirarume na bo barishwe, uyu mwana wari ukiri muto asigara na we nta cyizere cyo kubaho afite.

Yahungiye ahantu hanyuranye yihisha ngo arebe ko bwacya kabiri, ariko abicanyi baramubona baramusambanya ndetse bamwanduza Virusi itera Sida.

Nyuma yaje kurokokana na nyina Marie-Jeanne n’umuvandimwe we Jeanette Ingabire.

Urebye akaga Nishimwe yanyuzemo, biragoye kwiyumvisha ko yakwiyakira, ariko igitangaje yariyakiriye ndetse atangira gufasha abaheranwe n’agahinda.

Nishimwe utuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na Lisa Keefauver, MSW Podcast, yavuze ko kugira ngo akire ibi bikomere byamutwaye igihe kinini.

Ati “Ni ubuntu bw’Imana ndetse no kuba narahuye n’abantu ba nyabo. No kuba ahantu ha nyaho, gushobora guhura n’abantu b’ibitangaza bashoboye kunyumva ndetse no gushyira uwo mwanya kuri njye.”

Akomeza avuga ko umubyeyi we na we yagiye amuba hafi, ndetse akirengagiza ibyo abandi bantu bavugaga. Ati “Mama wanjye yaramfashije, twari tukiri mu bihe by’ibikomere byinshi. Ariko yamfashije kubasha kubaho muri ibyo bikomere. Namwigiyeho uko nabana n’ibikomere. Icyo gihe nari umwana muto, nari mfite byinshi muri njye.”

Nishimwe avuga ko ikibazo abantu benshi bagira ari uko batabasha kumenya uko bavuga ku bihe bibi banyuzemo, agaragaza ko yaje kurenga uwo murongo akaba umwe mu bafashe iya mbere, akamenya uko agomba kuganira ku bikomere bye.

Ikindi avuga ko atangira urugendo rwo guhangana no gukira ibikomere, yabanje kwiyumvisha ko agomba kujya yumva ibikomere bya buri wese kandi akishyira mu mwanya we.

Ati “Ni yo mpamvu nshobora kugira umutima w’impuhwe, nkabasha kumva ibikomere by’undi muntu yanyuzemo. Iyo ntabona abo bantu banyitayeho ntabwo mba ndi hano. Kuri njye nshimira buri wese, wamfashije ubwo nta rurimi nari mfite navugamo uko niyumvaga.”

Nishimwe avuga kandi ko ubwo yashyiraga hanze igitabo cye mu 2012, abantu batandukanye batumvaga ukuntu yavuze ibyamubayeho byose ariko umubyeyi we agakomeza kumuba hafi no kumukomeza.

Avuga ko kandi ubwo yatangiraga gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera Sida, byabanje kumubera ikibazo kuko byamwibutsaga ibyo yanyuzemo ariko nyuma akaza kubyakira.

Ati “Byari ikibazo ariko ubu ntabwo bikiri ikibazo kuri njye. Ubu mba mbibona nko gufata vitamini kuko uko nahinduye imitekerereze yanjye n’uko nireba byamfashije gusobanura icyo mfite.”

Nishimwe iyo abajijwe ijambo aba yifuza kubazwa n’inshuti ze, asubiza ko ari ukumubaza uko ameze cyangwa uko yiyumva kuko bituma umuntu agaragaza amarangamutima ye cyane cyane iyo ari kumwe n’umuntu yiyumvamo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *