Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yananiwe gusobanura impamvu z’ibura ry’igitoro ‘peteroli’

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yasabye imbabazi Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ubwo bamubazaga aho ikibazo cy’ibura rya peteroli kigeze gikemuka.

Ubukungu bw’u Burundi bumaze igihe kinini bwarahungabanye. Abayobozi bagaragaza kubura kw’Amadolari nk’impamvu nyamukuru ndetse ngo ni yo yatumye peteroli ibura kuko igurwa mu madovize.

Tariki ya 10 Mata 2025, Ndirakobuca yasobanuriye Abadepite uko Guverinoma yashyize mu bikorwa ingengo y’imari ya 2024/2025. Mu bibazo bamubajije harimo icya peteroli n’ibindi bibangamiye igihugu.

Ndirakobuca yasabye imbabazi Abadepite, ati “Ndagira ngo mbanze nsabe imbabazi ariko mbere y’uko nsaba imbabazi, mbanze nshimire ababajije ibibazo bose”, akomeza abasobanurira ko Minisitiri w’Intebe ashinzwe gutegura kandi no guhuza ibikorwa bya Guverinoma, bityo ko atasubiriza abaminisitiri.

Yakomeje ati “Hari ibibazo byinshi byabajijwe, ibya peteroli, Minisitiri [w’Intebe] sinzi ko yaba ashinzwe peteroli gusa, sinzi ko hari ibintu yaba ashinzwe kurusha ibindi, ni ukuri ni ikibazo kiraje ishinga Abarundi bose. Uko kiraza ishinga Abarundi bose, ni ko na Minisitiri w’Intebe kimuraje ishinga.”

Mu mwaka ushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yamenyesheje Abarundi ko hari ubwato butwaye peteroli buri mu nzira buva ku ruganda, buyijyana mu Burundi. Yagaragazaga ko igisubizo kigiye kuboneka.

Ndirakobuca yabajijwe kuri ubu bwato, asubiza ko nta makuru abufiteho, ati “Ugiye kubaza Minisitiri w’Intebe uti ‘Dufite amakuru y’ubwato buri aha cyangwa hariya’, nibaza ko byamugora kugira ngo amenye amato ya peteroli cyangwa ngo amenye ingero z’ibipimo. Ariko nibaza ko Minisitiri ushinzwe urwo rwego we afite abahanga.”

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yagaragaje ko kubera gusaba imbabazi kenshi, hari abumva ko buri gihe akwiye kuzisaba. Yavuze ko Abarundi bagoye kuko bashaka kwigiriza nkana ku muntu uca bugufi.

Yagize ati “Ntimwumve ngo ni uko nkunda gusaba imbabazi ngo nsabe imbabazi. Abarundi turagoye, iyo umaze kubona umuntu apfukama cyane, yicisha bugufi, hariho abashaka no kurenza urugero bati reka tumubwire yongere apfukame hano, agende asabye imbabazi. Murakoze kandi izo mbabazi nibaza ko mwazimpaye.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Gélase Daniel Ndabirabe, yabwiye abadepite ko badakwiye kubaza Minisitiri w’Intebe ikibazo cya peteroli, agaragaza kandi ko nubwo bavuga ko yabuze, mu Burundi ihari.

Ati “Niba nk’amadovize bakunze kwitwaza nta yahari mu gihugu, none ariya makamyo yirirwa akururana menshi menshi, ubona yuzuye umuhanda, bakoresha peteroli bakura he? Kubera iki mutababaza? N’ubu mugende murebe imodoka zuzuye imihanda, amakamyo arimo aragenda…Peteroli iruzuye mu nzu z’abantu.”

Ndabirabe yasobanuye ko amadovize atari muri Banki Nkuru y’u Burundi, ahubwo ko ari mu mifuka y’abantu. Naho ngo “abiriza” bo bashaka kubeshya ubuyobozi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *