Ngirimana Emmanuel w’imyaka 28 utuye mu Mudugudu wa Nkuro, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, araririra mu myotsi nyuma y’uko inzu ye ifashwe n’inkongi y’umuriro yakongoye ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga 890.000, birimo 120.000 yari yagurishije ingurube.
Inkongi y’umuriro yabateye ahagana saa tatu n’igice z’igitondo cyo ku wa Kane traiki ya 10 Mata 2025 muri iyo nzu Ngirimana yabanagamo n’umugore we n’abana babyaranye.
Aganira na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Ngirimana Emmanuel usanzwe yogosha kuri Site ya Mbuga iri mu Mudugudu wa Kagarama, yavuze ko yari yazindukiye mu kazi bisanzwe, umugore yagiye gusura nyina ajyanye n’abana, agarutse abanza kujya kwahira ubwatsi bw’ingurube ebyiri zari mu rugo.
Ubwo ni bwo yahamagawe n’abaturanyi bamubwiraga ko inzu ye iri gushya, aza yiruka.
Ati: “Bampamagaye bambwira ko babuze uburyo bafungura ngo binjire bazimye kuko urufunguzo nari narujyanye, kwica inzugi byabananiye, ndeka ubwatsi nahiraga ndaza ndakingura dusanga inzu hafi ya yose yafashwe, turamuramo duke twari muri salo, ibindi byose birashya birakongoka.”
Yakomeje ati: “Mu byahiriyemo, harimo amafaranga nari nagurishije ingurube bampa 150.000 nkuramo 30.000 ndayakoresha, andi 120.000 mbura umwanya wo kuyajyana kuri SACCO kuko nari ntashye bwije, nzi ko mbanza kujya ku kazi, nkagaruka kugaburira ingurube, nyuma ya saa sita nkayajyana kuri SACCO.”
Ashimira abaturanyi bamutabaye, banakomeje kumuba hafi kuko nk’imyenda ye, iy’umugore n’abana hafi ya yose yahiriyemo, kimwe n’ibiribwa birimo umufuka w’umuceri, ibishyimbo, kawunga n’ibindi.
Ubu acumbikiwe na nyina kuko baturanye, agasaba gufashwa ngo arebe ko yasubira mu nzu ye. Ati: “Ubu ndi kumwe n’umugore n’abana mu nzu imwe na mama kandi ndabona atari byo, ni yo mpamvu nsaba ubufasha bwihuse ngo ndebe ko nasanasana ngasubira mu mu nzu yanjye.”
Ku cyo atekereza cyaba cyateye iyi nkongi, atekereza ko hashobora kuba hari insinga z’amashanyarazi zaba zari zarashishutse, kuko nta cyo yari yasize acometse, nta n’ikindi akeka cyaba cyabiteye, iperereza ryatangiye rikazagaragaza ukuri.
Yari inzu ya rukarakara y’ibyumba 5 n’uruganiriro.
Umwe mu baturanyi be yabwiye Imvaho Nshya ko bagerageje kuzimya bikananirana, icyakora bakaba bamufasha uko bashoboye ngo nibura abone icyo agaburira umuryango.
Ati: “Ibyago yagize byatubabaje cyane twese. Twagerageje kuzimya biranga, hafi ya byose birakongoka, icyakora turagenda tumufasha uko dushoboye nk’uko biri mu muco wacu, dutegereje icyo ubuyobozi bukora tukazanamuha umuganda akareba ko yasubiza umuryango mu nzu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuurnge wa Macuba Munezero Ivan, yihanganishije uyu muryango, avuga ko nko ku by’aya mafaranga yahiye, asabwa kubika neza akigaragaraho nomero zishyirirwaho na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) akegera ubuyobozi, bukamukorera raporo, akazajya kuri BNR bakamuha amazima.
Ati: “Icyo nabajije bambwira ko gishoboka. Yagana ubuyobozi tukamukorera raporo ko ayo mafaranga yahiriye mu nzu, akigaragaza nimero akagana BNR ikamuhindurira kuko hari ayo twagiye tubona nomero ziriho.”
Yavuze ko ubuyobozi bugiye kumukorera ubuvugizi agafashwa kubona uburyo asana inzu ye akayisubiramo cyane ko itakongotse yose, asaba abaturage kujya bagira igihe cyo kugenzura insinga z’amashanyarazi ziri mu nzu zabo, mu kwirinda ingaruka zirimo inkongi z’umuriro za hato na hato.