Umusore w’imyaka 25 witwa Nibishaka Eric uzwi nka Mugisha, wo mu kagari ka Rwambogo mu murenge wa Musanze yiyambuye ubuzima nyuma y’igihe gito ashakiwe umugore na Nyina umubyara. Bivugwa ko yashatse kumwirukana maze Nyina akanga, none akaba yiyahuye agapfa.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Rwambogo buvuga ko nabwo bwahawe amakuru adahagije ariko ubu banze ko ashingurwa hataramenyekana neza icyo yazize.
Urupfu rwa Nyakwigendera bitaga MUGISHA, murangamimerere yitwa Nibishaka Eric, rwamenyekanye murukerera. Amakuru avuga ko nimugoroba yari amaze gutandukana n’inshuti ze azibwira ko agowe n’urushako yashakiwe na Nyina.
Umwe yagize ati:” nimugoroba baje kundeba aho mba, bari babiri, aravuga ati ‘njyewe nazanye nari nasinze, ntabwo nzi uko namuzanye kandi nitereteraga. Umukobwa nateretaga, mama yanze ko muzana ari kumpagika uyu’. Ibyo byo yarabimbwiye, ati atomboye akagenda byaba ari byiza nuko akizanira uwo ashaka.”
Abandi bati:” ngo Nyina yamuzaniye umugore adashaka, bati nicyo cyatumye yiyahura. Nyina rero niwe ufite ibibazo kuko abaturage batabivuga. Niba nyina yaramuhaye umugore, ntabwo ariwe wari amutunze, niwe wari amutunze.”
“yashakiwe umugore adashaka atamwanga nuko ababyeyi be bamubwira yuko namwirukana azamufungisha. Bagomba kureka umuntu agahitamo uwo ashaka.”
Amakuru Isango Star ikesha abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko byatewe ni uko Mugisha yashakaga kumwirukana ariko Nyina akamubwira ko aho kwirukana umugore yamushakiye we yagenda. Aho niho bahera bavuga aribyo byatumye nyiyahura.
Umwe ati:” nawe ari Nyoko uri guhora mu rugo rwawe cyangwa So, nawe warusenya.”
Undi ati:” njyewe yarambwiye ngo ‘njyewe narimwirukanye, barabyanga. Ariko byanze bikunze azanagenda kuko nyine ntabwo nazana umugore umeze kuriya’.”
Nyirambarushimana Doroteya ubyara Nyakwigendera Mugisha ahakana ibivugwa nk’intandaro yo kwiyahura kwe. Icyakora yemera ko banze ko amwirukana kuko umugore mubi ari utabyara.
Yagize ati:” kubyanga? Njyewe narabyanze ndavuga nti ‘ntabwo ngiye kwirukana umwana w’abandi’. Naramubwiye nti ‘umva nkubwire wa mwana we, ibyo byo kuvuga ngo bamushakiye umugore ku gahato, twe twaramusanze tukamubaza tuti uyu mugore, none kuki uri kuvuga ko utamushaka? Ati’ bari kumbwira ngo ni mubi!’ Mwenenyina niwe wamubwiye ati ‘umva kigoryi we, umugore mubi ni utabyaye kandi Imana ishaka yakwima n’urubyaro. Uyu mugore ko afite amaboko, akabaa adafite ubumuga ni umugore mubi gute?”
Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage mu kagali ka Rwambogo NIYOMUKIZA Perpetua, avuga ko nabo bahawe amakuru atuzuye ariko banze ko Nyakwigendera ashyingurwa hataramenyekana neza icyateye urwo rupfu.
Yagize ati:” Gitifu yari yagiyeyo ariko yagezeyo kandi yahiriwe. Ikibazo, nawe byamuyobeye, batinze gutanga amakuru, aho ahagereye ntabwo bari guhamya neza ko uwo muntu yiyahuye. Gitifu muvugisha yambwiye ati byanze bikunze bagiye kugenda bamugeze kuri hospital bamukorere autopsy barebe bamenye icyamwishe. Ubu ntabwo tutakimenya.”
Ku rundi ruhande, hari abaturanyi n’inshuti za Nyakwigendera bavuga ko yaba atiyahuye gusa nkuko Nyina n’umukazana babigaragaza, ahubwo yaba yanakubiswe mbere yo kwiyahura. Abamugezeho bwa mbere bavuga ko babonye atari urupfu rusanzwe, ndetse kugeza ubu runakomeje kutavugwaho rumwe.
Nimugihe ngo bifuzaga ko ashyingurwa mu ibanga, nubwo bamaze gucukura imva amakuru yamaze kugera ku nzego z’umutekano zikaza gutwara umubiri we utarayigezwamo.