Ad
Ad
Ad
Ad

Ubuhamya bw’umunyamakuru wa RBA, Marcel Rutagarama watemwe mu mutwe no mu mugongo, akazurwa n’imvura muri Jenoside

Marcel Rutagarama wamamaye cyane mu itangazamakuru kuri Radio Rwanda mu biganiro birimo Urubuga rw’Imikino, Urubyiruko rw’u Rwanda na Twegerane, yanyuze mu nzira ikomeye kugira ngo arokoke Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Umubyeyi we n’abavandimwe be batandatu mu 1994.

Marcel Rutagarama yarokokeye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu buhamya burambuye, Marcel Rutagarama yavuze ko aho bize mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hagaragaraga ivangura rishingiye ku moko, abana b’Abatutsi ntibafatwe kimwe n’abandi.

Ati “Ya macakubiri bababwira mu mateka, bajya babigisha, nanjye nayanyuzemo. Ntabwo ndi muto cyane ku buryo ntabibonye, narahagurukijwe noneho ugasanga rimwe na rimwe muhagurutse mu ishuri muri Abatutsi nka kabiri cyangwa batatu, abandi bana bakabaseka.”

Yakomeje avuga ko ubwo indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvénal, yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994, aribwo mu gace k’iwabo hatangiye kugaragara ibimenyetso bidasanzwe birimo inama no gushishikariza abantu batandukanye urwango rushingiye ku macakubiri.

Nyuma y’iminsi itanu, umusirikare bari baturanye witwa Batakanwa, yafunzwe na Burugumesitiri Ndagijimana Calixte, kubera gukoresha inama zishishikariza urwango.

Ati “Tariki ya 11, na we [Batakanwa] yatangiye gukoresha izo nama mu rubyiruko. Bigeze nijoro, uwari Burugumesitiri wa Mugina, Ndagijimana, amujyana kuri Komini kumufunga.”

Urupfu rwa Ndagijimana wari udashyigikiye uwo mugambi wo kwica Abatutsi, tariki ya 20 Mata, rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi Mugina barimo abaturutse mu zindi Komini nka Bugesera, muri Nyarugenge na Ntongwe.

Ati “Mu guhunga tuva mu rugo, buri wese yagiye ukwe kugira ngo byibuze hazagire urokoka. Iwacu twari abana umunani, ariko umwe yari yarashatse. Twari abana barindwi na mama wa munani kuko papa yari yarapfuye mbere, ariko twese twahuriye kuri paruwasi.”

Rutagarama yakomeje avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi, bagerageje kwirwanaho mu minsi itanu, baterana amabuye n’Interahamwe zashakaga kubica, ariko nyuma y’uko zahawe ubufasha n’Abarundi (babaga i Ntongwe) bari bamaze iminsi mu Rwanda, bituma bahungira muri kiliziya ebyiri zari kuri Paruwasi ya Mugina.

Aha ni ho Rutagarama yatemwe mu mutwe bituma atakaza ubwenge mbere yo gutemagurwa mu mugongo bagamije kumucamo kabiri.

Ati “Tariki ya 25 Mata ni yo yabaye mbi mu buzima bwanjye kuko hajemo no kurasa, duhungira muri kiliziya ebyiri zari kuri Paruwasi ya Mugina. Babanje kwica abari muri kiliziya ntoya, njye nari mu nshya, yabananiye kuyibomora uwo munsi.”

“Baraturaririye, bagaruka undi munsi, babasha kuyibomora nka saa Kumi n’imwe zo ku wa 26 Mata. Badusohoye muri kiliziya batwicaza hanze. Numvise bankubise ikintu mu mutwe nta ubwenge, nongeye gukanguka mu gicuku hari imvura nyinshi [njye mvuga ko yanzuye], bancoca sinabimenye, nabuze uko mpaguruka nibuka ko hari n’ikintu bankubise mu mugongo.”

Rutagarama avuga ko yamaze ijoro ryose mu mvura yabuze uko ahaguruka ngo ajye mu kiliziya kugama cyangwa kwihisha mu masaka mu gihe umwe mu nterahamwe, wari usanzwe umuzi, ari we wamugiriye inama yo gukuruza ikibuno akajya kwihisha kuko yashoboraga guhambwa ari muzima.

Imodoka za Croix Rouge zatwaraga abatari bapfuye, ni zo zatabaye Rutagarama, ajya kuvurirwa mu Bitaro bya Kabgayi, agira amahirwe yo kuhasanga Umuforomokazi wari umuzi, amwitaho byihariye.

Rutagarama avuga ko hamwe n’abandi bari barwaye, bimuriwe ibitaro bakajyanwa i Nyanza mbere yo gukomereza i Rilima tariki ya 2 Kamena mu gihe yahavuye tariki ya 4 Nyakanga ubwo Inkotanyi zari zimaze kubohoza u Rwanda.

Nyuma yo kugaruka i Kigali, yasubiye mu ishuri mu gihe cy’amezi abiri ahabwa impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye mu gihe nyuma yaho yakomerekeje mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR).

Marcel Rutagarama yabanje gukorera umuryango utegamiye kuri Leta mbere yo kujya gusaba akazi kuri Radio Rwanda mu 2001, aho agikora kugeza uyu munsi.

Kuri ubu Marcel Rutagarama ni umugabo wubatse, aho we n’umufasha we bafitanye abana batatu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *