Babasimburanagaho imbere y’abana babo ! Mu gahinda n’Amarira menshi Mutesi Scovia yavuze inkuru y’Ibyo Interahamwe zakoreye ababyeyi imbere y’Abana babo munsi y’igiti cy’umuvumu

Babasimburanagaho imbere y’abana babo ! Mu gahinda n’Amarira menshi Mutesi Scovia yavuze inkuru y’Ibyo Interahamwe zakoreye ababyeyi imbere y’Abana babo munsi y’igiti cy’umunyinya.

Muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenocide yakorewe Abatusti mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abantu benshi bariho muri icyo gihe bakomeje kugenda batanga ubuhamya bw’ubugome bw’indanga kamere bwakorwaga n’interahamwe zakoraga Jenocide muri icyo gihe.

Bumwe mu buhamya bukomeje gukora ku mitima ya benshi no gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ni ubuhamya bw’Umunyamakuru Mutesi scovia, ubuhamya bugaruka ku nkuru yagiye gukora ikamubabaza cyane kurusha izindi.

Mutesi avuga ko yahawe ubuhamya  bw’uburyo Interahamwe zafataga ku ngufu Ababyeyi zikabafatira imbere imbere y’Abana babo, mu ruhame kandi zibasimburanaho.

Mu marira menshi Scovia yavuze uburyo interahamwe zajyaga ziteranira ahantu hamwe mu kibuga , zigafata abagore benshi, n’abana babo , ubundi zikajya zifata umugore zikamufata kungufu , imbere y’Abandi ndetse no mu maso y’abana babo, ndetse zikabasimburanaho.

Mutesi avuga ko ari inkuru  nyuma yo kuyumva no kuyitekerezaho cyane byamunaniye kuyakira. Reba Video

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *