Wazalendo yigambye igitero cy’i Goma, FARDC yo iryumaho

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ituze ryongeye kugaruka i Goma ku wa Gatandatu, itariki 12 Mata, nyuma y’ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu.

Ni nyuma y’imirwano yongeye kubura mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Mata mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho na AFC / M23, yemeje ko basubije inyuma icyo “gitero” cyitiriwe FARDC n’abafatanyabikorwa babo ba Wazalendo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Mata, itsinda rya Wazalendo (CMC-FDP) ryigambye icyo gitero cyagabwe mu nice bitandukanye mu Mujyi wa Goma. Ku rundi ruhande ariko, Ingabo za Congo ntizigeze zigira icyo zitangaza.

Mu gihe umubare w’abahitanwe n’iyi mirwano yabereye i Goma utazwi, abatuye umujyi bari bari mu gihirahiro, nk’uko umwe muri bo yabihamirije RFI dukesha iyi nkuru.

Uyu yagize ati: “Kugeza saa mbiri za mugitondo twari ku muriro. Twagumye mu rugo kugirango tutitiranywa n’abarwanyi ba Wazalendo”.

Kugerageza “kujujubya” cyangwa ubutumwa bugenewe Kinshasa?

Mu gihe Ingabo za Congo, FARDC, ntacyo zagize zibivugaho, Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, CMC-FDP, ryavuze mu itangazo ryaryo ko ari ryo riri inyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku birindiro bya AFC/M23, harimo n’ibi biheruka i Goma.

Onesphore Sematumba, umusesenguzi ku Biyaga Bigari muri International Crisis Group, abona ko ari ukugerageza “kujujubya”, no guha ubutumwa M23 na Guverinoma i Kinshasa.

Ati: “Turimo kubona ingamba zo kujujubya zitatangiriye muri Goma. Byatangiriye muri Kivu y’Amajyepfo aho twabonye ibitero byinshi ku birindiro bya M23”.

AFC mu itangazo ryaryo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu yo yashinje SAMIDRC, FARDC, FDLR na Wazalendo gukomeza ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu buryo butemewe mu Mujyi wa Goma harimo n’ibitero byo kuwa 11 Mata.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *