Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad
Ad

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Impunzi y’Umunyekongokazi ivugwaho kwica umwana w’amezi 7

Ku wa Kabiri, umukobwa w’impunzi w’Umunyekongo yatawe muri yombi mu nkambi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda, nyuma yo gushinjwa kuba yarishe umwana we w’amezi arindwi mbere yo kujugunya umurambo mu musarani rusange. Igipolisi cy’u Rwanda cyatangiye iperereza.

Uyu ukekwaho kwihekura witwa Solange Uwamahoro, yafatiwe mu cyuho mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri asuka ibintu bimeze nk’amazi bishidikanywaho mu musarani uherereye mu Mudugudu wa 15, communauté ya 47, itari kure y’urugo rwe (umuryango 8B).

“Umuyobozi w’umudugudu yarabimenyeshejwe, asaba abanyerondo gukurikirana mu ibanga ibyo akora byose kugera bukeye. Yafashwe ubwo yageragezaga guhunga bucece ako gace”.

Umubiri utagira ubuzima w’uruhinja rw’amezi arindwi waje kuboneka mu musarani nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

Amakuru aturuka mu buvuzi avuga ko uyu mwana yishwe mbere yo kujugunywa. Bivugwa ko uyu mukobwa yatanze n’umuturanyi, nk’uko amakuru amwe abitangaza.

Solange Uwamahoro, uri mu myaka 20, kuri ubu afungiye muri kasho y’abashinzwe umutekano.

Mu ibazwa rye, yavuze ko atekereza gusubira mu burasirazuba bwa DRC agasanga umugabo we, yari yarasize umwaka umwe ushize. Aba bashakanye basanzwe bafitanye abana babiri.

Muri iyo nkambi, abaturanyi benshi bavuga ko Uwamahoro yari afitanye umubano n’umugabo w’Umurundi, ukekwa ko ari we se w’umwana wapfuye.

Umuturage wo mu nkambi yatanze ubuhamya agira ati: “Yavuze ko bidashoboka ko yasubira mu rugo afite umwana yabyaye hanze.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top