Ni iminsi mike cyane iciyeho ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’akababaro ivuga ko Dj Dizzo yitabye Imana. Uyu musore akaba yaritabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa 19 Ukuboza 2024.
Amakuru avuga ko uyu musore yitabye Imana azize uburwayi bwa Kansire nyuma yaho yari yaragiye kwivuriza mu mahanga bakamubwira ko atazarenza muri Nyakanga 2022 atarapfa ariko akaza kuharenga.
Uyu musore yatabarutse nta mwana cyangwa umugore asize, yakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe nuko yari amerewe bitewe n’uburwayi bwa kansire.
Amakuru avuga ko mbere yuko uyu musore atabaruka, hari abantu bamwe na bamwe yagiye ahamagara ngo abasabe imbabazi ndetse abasezere. Muri abo harimo n’umunyamakuru akaba n’umvanga muziki w’umuhanzi Phil Peter.
Nyuma y’urupfu rw’uyu musore, Phil Peter abinyujije kuri Kiss Fm yatangaje ko yababajwe cyane n’urupfu rw’uyu musore ariko agashengurwa cyane nuko Dj Fizzo mbere yo gupfa yari yamuhamagaye akanga kumwitaba nyuma yaza guhamagara akakirizwa inkuru yuko yapfuye.
Phil Peter avuga ko ubusanzwe ari inshti na Papa wa Dj Fizzo ndetse hari ibyo bari basanzwe bahuriramo, ariko akaba yaraje gukozanyaho na Dj Fizzo ndetse bagasa nk’abangana bitewe nuko Dj Fizzo yari yararakariye cyane Phil Peter.
Akomeza avuga ko intandaro yo kugirango we na Fizzo badacana uwaka, yaturutse ku kiganiro yigize gukora, agikorana n’undi muntu, gusa uwo muntu akavuga ibintu bibi kuri Dj Fizzo, bityo bigatuma Dj Fizzo arakarira Phil Peter cyane bitewe nuko byose byari byabereye mu kiganiro cye.
Gusa avuga ko nyuma baje kwiyunga ndetse bakongera bagasabana, ariko ngo ku mutima wa Fizzo hagasigara akantu ko kujya aho amwishisha n’ubundi , bigaragara ko rwa rwango rutamushizemo.
Phil avuga ko ubwo bari bari gukora amashusho y’indirimbo afitanye na Aline Sano, aribwo yabonye umuntu ari kumuhamagara ariko akanga kumwita , ndetse amuhamagar inshuro zirenze imwe ariko atamwitaba , bigera naho telefone ayihereza undimuntu ngo ayitabe.
Peter akomeza avuga ko nyuma ubwo yari ahugutse yaje gufata telefone ngo ahamagare wa mu muntu wigize kumuhamagara akamubura, nimero yitabwa n’undi muntu.
Uwo muntu witabye telepfone, yabwiye phil Peter ko umuntu wamushakaga ari Dj Fizzo , yamushakaga ngo amusabe imbabazi anamusezera arikoakaba yamaze gushiramo umwuka.
Phili Peter akomeza asabira uyu musore iruhuko riidashra , ndetse agaragaza ko yababajwe cyaane no kuba ataramwitabye .