Rutahizamu w’umunya-Nigeria yatewe icyuma mu ijosi azira kurata penaliti

Plateau United FC yo muri Nigeria yatangaje ko rutahizamu wabo, Vincent Temitope yatewe icyuma mu ijosi n’abafana nyuma y’umukino wa shampiyona (NPFL Week 33) batsinzwemo na Nasarawa United ibitego 3-2, mu mukino wabereye i Lafia.

Vincent yari yarase penaliti gusa ariko kandi yari yanatsinze  igitego kimwe muri uwo mukino.

Itangazo ryashyizweho umukono na Yaksat Maklek, ushinzwe itangazamakuru muri Plateau United, rivuga ko abafana binjiye mu kibuga nyuma y’umukino, bamwe bashaka gufata amafoto n’abakinnyi, ariko hari abari bafite umugambi mubi, aho bamuteye ndetse baramukomeretsa mu ijosi.

Bakimara kuba yajyanwe kwa muganga ahantu hatandukanye harimo Kowa Hospital, Police Clinic, hanyuma bimukira ku Federal Medical Centre Lafia.

Nubwo bimeze gutyo hari n’abandi bavuga ko Vincent yagiranye amakimbirane n’umufana, ndetse n’abandi bakinnyi ku bijyanye n’uwari gutera penaliti. Ariko ikipe ivuga ko Vincent ari we usanzwe atera penaliti, kandi yari afite uburenganzira bwo kuyitera.

Iri tangazo rikomeza rinenga bikomeye abafana binjira mu kibuga, rikanavuga ko ibyo amategeko ya shampiyona atabyemera ndetse bihanishwa ibihano bikomeye.

Ikipi ivuga ko Vincent atagombaga gutereranwa ahubwo abantu bagomba kwita ku buzima bwe no kumurinda.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *