Ntibajyaga babura urwitwazo! Ibibazo biri muri Rayon Sports byatangiye kugerekwa kuyindi kipe

Intambara ikomeye yo gushaka igikombe cya Championa irakomeje, aho ikipe ya APR FC yamaze gukura Rayon Sport kumwanya wa1 yari imaze ho igihe kinini kuva shampiyona y’umwaka wa 2024-2025 yatangira. Gusa amakuru akomeza gucicikana hirya no hino mu bafana, akomeza gushinja Apr Fc kuba yarinjiriye Rayon Sports mbere bigatuma abakinnyi bayo badashyira hamwe.

Ibi byagiye bivugwa inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda cyane cyane mu myaka yashize mbere ya za 2019, n’ubwo nyuma byaje kugenda bigabanuka.

Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports inaniwe kubungabunga umwanya wayo wambere, ndetse ikananirwa kuzibaz icyuho kiri mu myanya yo mu kibuga, ubu Abafana bayo batangiye gushyinja Apr Fc ko ariyo kabitera.

Aba bafana bavuga ko mbere muri Rayon Sports byari bimeze neza, ngo gusa ubwo Rayon Sports yajyaga gukina umukino wa Marine FC, ngo hari abakinnyi baganirijwe babwirwa ko Apr Fc izabagura bityo ngo ntibivune, ndetse bakavuga ko ngo Umuzamu yishyuwe amafaranga ngo yitsindishe.

Gusa iyo urebye usanga ahanini ibibazo biri muri Rayon Sports, ubwabyo bituruka mo imbere, urugero nk’ikibazo cyo kubura ibitego, cyatangiye ubwo Fall Ngagne yavunikaga, ibi byerekana ko Rayon Sports nubwo ifite abakinnyi beza ariko idafite abo kuzibaz icyuho mu gihe bamwe beza babuze.

Iyo ucunze mu kibuga hagati usanga no kumvikana hagati mu bakinnyi nabyo bitameze neza nka mbere cyangwa cyane nka Kapiteni wayo ndetse n’Umuzamu wayo.

Iyi inkundura yo gushinja Apr Fc ibibazo byayo, izamutse nyuma yuko iyi kipe ibarizwa mu Nzove ihagaritse abatoza batandukanye n’abakinnyi.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports Robertihno yahagaritswe ashinjwa umusaruro muke, umutoza w’abazamu ahagarikwa bitewe n’amafaranga ya Prime y’abakinnyi bivugwa ko yariye.

Kugeza ubu hari n’abandi bakinnyi benshi bakomeje guhagarikwa, nk’Umuzamu, n’abandi bakina imbere.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *