Nyuma y’amagambo akakaye yuzuyemo urwango, yatangajwe na Turahitwa Moses usanzwe akuriye inzu y’imideri ya Moshions, aho yasebeje igihugu cye n’abayobozi bacyo, Se yamusubije mu magambo akomeye, amwihakana ku mugaragaro. Moses yari yatangaje ko yanga Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi zose, yemeza ko zimwangisha ndetse ko zagize uruhare mu mibereho mibi ya se.
Mu magambo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Moses yagize ati:
“Nakuze nanga Kagame n’Inkotanyi zose, bro!”
- Inkotanyi zafunze data Pasteur zimuziza ubusa.
- Bwa mbere nagiye i Kamembe nari kumwe na mama, mfite imyaka 6, gusura Papa afungiye i Cyangugu.
- Inkotanyi yakubise Papa ikiboko ubwo yashakaga kunsuhuza, kubera igihe gito bahabwaga. Yagaruwe mu gihome atansuhuje.
- Papa ni umurinzi w’igihango kuko Karerimana yarokokeye mu rugo rwacu, kandi murumuna wa Papa ari we wicishije umuryango wa Karerimana.
- Ntabwo nigeze nkunda Papa, nubwo nta cyaha yakoze. Namwiyumvamo ari uko afunguwe, ambatiriza muri ADEPR mfite imyaka 16.
- Ndaraye ndira ubwo F.L yambwiraga ko H.E azambara ishati nahanze #GUILTYPLEASURE
- “SINDABABARIRA KAGAME N’INKOTANYI ZOSE.”
Aya magambo yateye benshi agahinda, abandi batangira kwibaza niba Moses ataba yarafashwe n’imyumvire mibi ikomeje gukwirakwizwa n’abanzi b’u Rwanda.
Mu gusubiza ibi byose, Se wa Moses yahisemo kwigira ku ruhande, asobanura uko ibintu byifashe koko, ahakana ibyo umuhungu we yavuze, anamusabira imbabazi imbere y’Abanyarwanda:
“Umubyeyi aryama uko ashaka, ariko ntabyara uko ashaka.”
Yakomeje agira ati:
“Uyu mwana arabeshya, ubwo bansuraga muri gereza ntiyari arimo.”
“Narafunzwe amezi 4 gusa, nyuma ubutabera bugaragaza ko narenganyijwe.”
“Koko murumuna wanjye yakoze Jenoside, ariko ibyo ntabwo bivuze ko umuntu wese mu muryango wanjye yabigizemo uruhare.”
Uyu mubyeyi yavuze ko amagambo y’umuhungu we amubabaje cyane, kandi ko atari ukuri. Yashimangiye ko atigeze ahemukirwa n’igihugu, ko ahubwo yahawe ubutabera.
Ibi byose bibaye mu gihe u Rwanda rukomeje kubakira ku bumwe, amahoro, n’iterambere, bitewe n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Perezida Kagame n’Inkotanyi bagize uruhare rukomeye mu kubohora u Rwanda, kurusana no kurusubiza icyubahiro mu ruhando mpuzamahanga.
Ibi bikwiye kuba isomo ku rubyiruko rw’u Rwanda: kutijandika mu mvugo zibiba urwango cyangwa zigamije gusenya ibyo Abanyarwanda bubatse. Gusebya igihugu n’abayobozi si ubutwari, ahubwo ni ukwishyira ku ruhande rw’abanzi barwanya amahoro n’iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bwiza bushimirwa ibikorwa, si amagambo. Perezida Kagame ni indorerwamo y’u Rwanda rufite icyerekezo, rukunda abaturage barwo, kandi rwiyemeje kutazongera gusubira inyuma.